Home Uncategorized U Rwanda mu bihugu bitatumiwe na Perezida Biden mu nama ya Demokarasi

U Rwanda mu bihugu bitatumiwe na Perezida Biden mu nama ya Demokarasi

0

U Rwanda nti ruri mu bihugu 110 bizitabira inama ya Demokarasi yatumijwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden. Izaba mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi ku Ukuboza uyu mwaka.

Usibye u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere iyi nama ntizagaragaramo ibihugu by’ibihangange nk’Uburusiya n’Ubushinwa bimaze iminsi bidahuza imvugo na Leta zunze ubumwe za Amerika. iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga hagati ya taliki ya 9 n’iya 10 Ukuboza 2021.

Mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereymo cyane ibyo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, mu bihugu bitanu bigize uyu muryango Kenya niyo yonyine izitabira iyi nama.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitatumiwe muri iyi nama ntacyo birabitangazaho.

Ni kunshuro ya mbere iyi nama igiye kubaho, bikaba biturutse ku bushake bwa Perezida Joe Biden,kuko yabivuze bwambere ubwo yatangazaga politiki ye hanze ya Amerika avuga ko ashaka ko Amerika izajya imbere y’ibindi bihugu mu guhangana n’ibindi bihugu bitsikamira amahame ya Demokarasi.

Iyi nama izibanda ku ngingo eshatu arizo kurwanya igitugu, kurwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Igihugu cy’Ubushinwa cyababajwe cyane no kuba iyi nama yatumwemo Taiwan, igihugu ubushinwa buvuga ko ari intara yabwo.

Zhao Liijan, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yabwiye abanyamakuru ko Demakarasi ya Amerika ishingiye ku gushhira imbere inyungu zayo za Politiki igamije gutegeka Isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLibiya: Umuhungu wa Kadafi, Seif, yangiwe kwiyamamariza kuyobora Igihugu
Next articlePerezida Kagame arabarizwa i Kinshasa muri DRC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here