Home Politike U Rwanda nirwo rugiye gukemura ibibazo by’inkingo za Covid-19 na Malariya muri...

U Rwanda nirwo rugiye gukemura ibibazo by’inkingo za Covid-19 na Malariya muri Afurika

0

U Rwanda nirwo rugiye kubakwamo uruganda rutunganya inking za Covid-19 mu gukemura ikibazo cy’inkingo umugabane wa Afurika ufite kuko ariwo mugabane uri inyuma mu gukinira iki cyorezo.

Kuri uyu wa kabiri nibwo leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo BioNTech, kigiye kubaka mu gihugu uruganda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’izindi zizaba zikenewe.

Ni amasezerano akubiyemo imikoranire na BioNTech muri urwo rugendo rwo kubaka uruganda rukora inkingo hishishijwe ikoranabuhanga rya mRNA.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda uzatangira hagati mu mwaka utaha w’I 2022.

Ati: “Urwo ruganda ruzatangira kubakwa mu gihugu cyacu mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu. Ruzaba rwuzuye mu myaka ibiri, ruzatangira gukora inkingo.”

Uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hafi na Carnegie Mellon University.

Biteganywa ko n’izindi nyubako zirushamikoyeho nazo ariho zizubakwa.

Minisitiri Ngamije akomeza agira ati “Ni ahantu hari ubutaka buhagije igihugu cyatanze, hazajya n’ibindi bikorwa byinshi n’inganda zikora imiti, nicyo bwagenewe.”

Uru ruganda ruzuzura rutwaye arenga miliyari ijana z’amafranga y’u Rwanda nkuko minisitiri ngamije abitanga

Minisitiri Ngamije yakomeje ati: “Amafaranga azarugendaho ni menshi, umuntu agereranyije ni miliyoni zitari munsi ya miliyoni 100 z’amayero, birumvikana ko ikiguzi kizanozwa neza inyigo zose nizimara kurangira.”

Usibye inkingo za Covid-19 uru ruganda ruzanakora inking za malaria n’igituntu.

Ngamije ati: “Biteganywa ko mu ntangiriro ruzaba rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ariko zizagenda ziyongera bitewe n’uko zikenewe.”

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko umuteranmunga mukuru akazaba ari European Investment Bank yasinyanye amasezerano na leta y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri.

Ngamije yakomeje ati: “Umufatanyabikorwa BioNTech azaza arwubake ndetse mu minsi ya mbere habeho gutanga abakozi bakorana n’abakozi bacu mu guhererekanya ubumenyi, birumvikana ko hazanakurikiraho gukora igice cyo gushyira izo nkingo mu macupa ya yandi mujya mubona tuvomamo iyo turimo gukingira abantu.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukingo rwa Covid 19, kimwe mu bisubizo ku guhashya iki cyorezo
Next articleAll you need to know about the Economic Recovery Fund.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here