Home Amakuru U Rwanda rugiye gufungura uruganda muri Ghana

U Rwanda rugiye gufungura uruganda muri Ghana

0

U Rwanda na Ghana bari mu biganiro by’uko buri gihugu cyafungura uruganda mu kindi aho bieganyijwe ko u Rwanda rufungura uruganda rw’ibireti uri Ghana nayo igafungura uruganda rwa chocolat inaha.

Uyu ni umusaruro wavuye mu biganiro byabaye muri uku kwezi aho intumwa z’u Rwanda zoherejwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB zimaze icyumweru muri Ghana kuva talliki ya 13 kugeza kuya 20 Kamena 2021.

N’ubwo italiki izi nganda zizafunguriraho itatangajwe biteganyijwe ko buri gihugu cyohereza intumwa zacyo mu kindi hagamijwe kureba uko iyo mishinga yashyirwa mu bikorwa.

Uruganda Ghana izafungura mu Rwanda ruzajya ruzana cacao itunganyije neza, yaba ifu, umushongi wayo cyangwa se imbuto zayo kugira ngo zikorweho Chocolat mu Rwanda n’ibindi.

U Rwanda narwo ruzafungura uruganda rw’ibireti mui Ghana ruzajya rukora imiti yifashishwa mu kurwanya udukoko wifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.

Ibi bizafasha ibihugu byombi kunoza imikoranire no kugabanya amafaranga yatakazwaga mu ngendo z’ibicuruzwa byatumizwaga kure.

Kageruka wari uhagarariye intumwa z’u Rwanda zasuye Ghana yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ko bigiye gukora ubushakashatsi kuri izi nganda bigiye gutangiza ari urutunganya ibireti muri Ghana ndetse n’urutunganya cacao mu Rwanda.

Yagize ati “Kugira ngo tworoshye isoko hagati y’u Rwanda na Ghana, turasaba ko aya masezerano y’ubufatanye bwo gutunganya ibi bicuruzwa ku mpande zombi yasinywa mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga ku ruhande rwa Ghana, Afua Asabea Asare, yavuze ko ubu bufatanye bw’ibihugu byombi ari itangiriro ry’urugendo mu gushaka amahirwe y’ahandi hashorwa imari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr Aissa Kirabo Kacyira, yashimiye iki gihugu ku bwo kwakirana yombi abanyarwanda, avuga ko igihe kigeze ngo agaciro ka Afurika gahabwe intebe, bikazatuma Isoko Rusange rya Afurika ritera imbere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmb. Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu yananutse
Next articleUmukuru w’ubucamanza yapfiriye mu rugendo rw’akazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here