U Rwanda rumaze imyaka icyenda rusinye amasezerano arebana n’ibijyanye n’ubucuruzi bw’intwaro nto ariko ntirurayemeza n’ubwo hari inyungu rubonera kuri aya masezerano.
Mu cyumweru gishize ministeri y’umutekano ifatanyije n’ikigo gishinzwe iby’intwaro nto mu karere k’ibiyaga bigari (recsa) basobanuriye abagize imiryango itari iya leta ibijyanye n’aya masezerano n’impamvu u Rwanda rutinda kuyemeza (ratification).
U Rwanda rwasinyiye aya masezerano i New York muri Amerika taliki ya 5 Kamena 2013. Kuva icyo gihe u Rwanda ntirurayemeza n’ubwo hari ibyo rwungukira kuri aya masezerano kuko hari nk’inkunga y’amafaranga rwabonye ndetse ikigo gishinzwe iby’intwaro nto mu mu Karere Recsa, kikaba cyarubatse ububiko bw’intwaro bwacyo mu Rwanda.
Amasezerano y’ubucuruzi bw’intwaro nto ( Army trade Treaty) ni amasezerano y’ibihugu byinshi agenga ubucuruzi mpuzamahanga mu ntwaro zisanzwe. Yatangiye gukurikizwa ku ya 24 Ukuboza 2014.
Bwana SESONGA Benjamin, umunyamabanga uhoraho muri ministei y’umuteakano yabwiye imiryango itari iya leta ko ikwirakwira ry’intwaro muri aka karere ariyo ntandaro y’umutekano mucye ukabarizwamo.
Sesonga akomeza avuga ko ikwirakwira ry’intwaro nto ariyo ntandaro y’ibikorwa by’iterabwoba, ihohoterwa ritandukanye n’ibindi bikorwa bibi bigira ingaruka mbi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Aha niho Sesonga ahera yibutsa ko iyubahirizwa ry’amasezeano y’ubucuruzi bw’intwaro nto ATT ari byo byagabanya ubucuruzi butemewe bw’intwaro nto muri aka karere.
Bamwe mu bahagarariye imiryango itari iya leta bavuga ko aya masezerano harimo ingingo zigoye gushyira mu bikorwa ikaba yaba impamvu u Rwanda rrwatinze kuyemeza.
“Muri aya masezerano harimo ingingo zivuga ko intwaro ziciye mu gihugu cyawe ugomba kumenya uzazkoresha n’icyo azazikoresha, iyo ngingo irakomeye ukurikije ibihugu bituranye n’u Rwanda n’uko intwaro zihakoreshwa n’abazikoresha.”
Kugeza mu Ukwakira, aya masezerano yari amaze kwemezwa (ratification) n’ibihugu 112 birimo n’ibihugu bikomeye mu bucuruzi bw’intwari nk’ Ubufaransa. Ubwongereza, ubudage, Ubutaliyani n’Ubushinwa. Ibindi bihugu 29 birimo Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Rwanda nabyo ntibiremeza (ratification) aya masezerano n’ubwo bimaze igihe byarayasinye.