Home Politike U Rwanda ruvuga ko nta musirikare warwo wafatiwe muri Congo

U Rwanda ruvuga ko nta musirikare warwo wafatiwe muri Congo

0

U Rwanda rwamaganye amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibitangazamakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zafashije imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero ku Ngabo za DRC, FARDC mu bice bya Tshanzu na Runyoni.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Rigakomeza rivuga ko itangazo ry’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bivuga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe, ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse kidafite ishingiro.

Rikomeza rivuga ko RDF nta basirikare ifite bafite amazina yatangajwe muri iryo tangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Byongeye kandi ngo ayo mazina yavuzwe mu itangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo yigeze kuvugwaho mu nama yahuje inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022. Bikaba bitumvikana uburyo abasirikare bavugwa na DRC ngo barafashwe tariki 28 Werurwe 2022 hashize ukwezi iyo nama ibaye.

U Rwanda rwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ndetse n’itsinda rishinzwe iperereza rwa gisirikare (JIT) gukurikirana ibi birego by’ibinyoma bishinjwa RDF.

Guverineri Habitegeko asoza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubufatanye mu gusubiza mu gihugu cya Congo abarwanyi, ndetse agashimangira ko Rwanda rutagomba kuryozwa ibyo DRC idakora uko bikwiye mu gukemura mu buryo bukwiye ibibazo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdimbati azakomeza gufungwa iminsi 30
Next articleM23 Irashinjwa guhanura indege ya UN

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here