Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyizeho politiki y’imisoro ishobora guhindura imiterere y’ubucuruzi mpuzamahanga, dore ko izagira ingaruka ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byinshi, birimo ibikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda n’ibindi.
Ku rutonde rushya rwasohotse rw’uko ibicuruzwa byinjira mur Amerika bizajya bisoresha u Rwanda ntirugaragara kuri uru rutonde n’ubwo narwo rufite ibicuruzwa bitundakanye rwohereza muri Amerika.

Imisoro mishya yatangajwe na Trump irareba ibicuruzwa by’ibihugu bya Afurika bisanzwe biri mu masezerano azwi nka African Growth and Opportunity Act (AGOA), yemerera ibyo bihugu kohereza ibicuruzwa bitandukanye muri Amerika bigasonerwa imisoro.
Inzobere mu bukungu ubu ziribaza ahazaza ha AGOA nyuma y’iki cyemezo cy’ubutegetsi bwa Trump gisa n’ikivanaho ibigize AGOA.
Ibihugu bigera kuri 31 bya Afurika – mu karere u Rwanda, u Burundi na Uganda, ntibirimo – bisanzwe biri mu masezerano ya AGOA.
Amerika yavanye u Burundi muri AGOA mu 2015 ibushinja guhohotera uburenganzira bwa muntu mu mvururu zo mu 2015.
Amerika yavanye kandi u Rwanda muri AGOA mu 2018 kuko rwazamuye imisoro ku myenda yambawe yinjira mu gihugu izwi nka ‘Caguwa’, irimo myinshi iva muri Amerika.
Ibi bivuze ko ibicuruzwa bisanzwe biva mu Rwanda bijya ku isoko rya Amerika, kimwe n’ibiva muri Amerika biza ku isoko ry’u Rwanda bisoreshwa ku rugero runaka.
Imibare ya leta ya Amerika yerekana ko mu 2024 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa by’agaciro ka miliyoni 30$ ku isoko rya Amerika bivuye kuri miliyoni 7.5$ mu 2023.
Ibyo bicuruzwa by’u Rwanda ahanini ni ikawa, amabuye y’agaciro arimo niobium, tantalum na tin, ibicuruzwa bikoze mu mboga, hamwe n’uduseke.
Imisoro mishya yatangajwe na Trump isobanuye ko ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bijya muri Amerika – bisanzwe byishyura umusoro runaka – ubu haziyongeraho 10%.
U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iki cyemezo cya Perezida Trump, cyo kuzamura umusoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.