Home Ubutabera U Rwanda ruzishyura akayabo Rujugiro Tribert nyuma yo kurutsinda mu rukiko...

U Rwanda ruzishyura akayabo Rujugiro Tribert nyuma yo kurutsinda mu rukiko rwa EACJ

0
UTC-Rujugiro

Urukiko rwa Africa y’uburasirazuba rwanzuye ko umukire Tribert Ayabatwa Rujugiro waruregeye ko u Rwanda rwamwambuye rukanateza cyamunara inyubako y’ubucuruzi iri muri Kigali ihwanye na miliyoni 20 z’amadolari, ayasubizwa.

UTC-Rujugiro

Nyuma y’imyaka 7 iki kirego kimaze, uru rukiko ruherereye I Arusha muri Tanzania rwavuze ko igikorwa u Rwanda rwakoze cyo kwigarurira inyubako Union Trade Centre (UTC) rukanayigurisha muri cyamunara kitanyuze mu mucyo kandi gihabanye n’amasezerano y’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba.

Uru rukiko rwategetse leta y’u Rwanda gusubiza uyu mukire wahunze igihugu ku mpamvu za politike ubukode ndetse n’ikiguzi cy’inyubako UTC, agaciro kabarwa kuva mu 2013 kugeza mu 2017 ubwo yatezwaga cyamunara.

Urubanza rwaciwe ku wa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2020, ikinyammakuru   Kigali Law Tidings gifitiye kopi, rwananzuye ko  uyu muherwe w’umunyarwanda anahabwa amadolari ibihumbi 500 by’ibyangijwe.

Nanone kandi, inyungu ya 6% ku mwaka nayo izajya ihabwa Rujugiro kugeza amaze kwishyurwa byose. Ikindi ni uko amagarama y’urubanza yose agomba kwishyurwa na Leta y’u Rwanda.

Imiterere y’ikirego cyo mu 2013
Rujugiro yagejeje ikirego mu rukiko rw’umuryango w’ Africa y’Uburasirazuba tariki 22 Ugushyingo 2013, aho yaregaga Leta y’u Rwanda kwigabiza imitungo ye irimo UTC yasize ubwo yahungaga mu 2009.

Uyu muherwe w’umucuruzi Rujugiro yavuze ko kwigabiza umutungo we kwa Leta y’u Rwanda bitemewe kandi ko binyuraije n’amategeko n’amasezerano ashyiraho umuryango wa Africa y’uburasirazuba. Iyi mitungo leta yateje cyamunara Rujugiro yari afitemo imigabane isaga 99%.

Nyuma y’imyaka itatu ashaka ubutabera, rurangiranwa mu bakire mu Rwanda w’imyaka 79 yaratsinzwe ariko ahita ajurira tariki ya 8 Nyakanga 2016.

Mu 2017, mugihe ikirego ke cyari kikiri mu rukiko, ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyateje cyamunara inyubako ye UTC kuri miliyoni 7 z’amadolari kugira ngo yiyishyure imisoro iyo nyubako yari ifitiye icyo kigo.

Habayeho kutavuga rumwe niba ikirego cyararengeje igihe, niba Rujugiro afite uburenganzira bwo kurega Leta y;u Rwanda, niba Leyta y’u Rwanda ariyo ikwiye gukurikiranwa cyangwa gufatira inyubako ya Rujugira bibusanye n’amasezerano ya EACV.

Igihe cyo kwiyambaza amategeko

Intumwa nkuru ya Leta yavuze ko ikemezo cyafashwe n’akarere ka Nyarugenge cyo kugenzura imitungo ya Rujugira yatawe, cyafashwe tariki ya 29 Nyakanga 2013 mu gihe ikirego cyagejejwe mu rukiko tariki ya 22 Ugushyingo 2013, amezi arenze abiri yagenwe ngo urukiko EAC rucyakire.

Rujugiro yasobanuye ko yatanze ikirego ashingiye ku gihe akarere ka Nyarugenge kigaruriye inyubako ye ya UTC tariki 2 Ukwakira 2013.

Uru rukiko narwo rwemeranya na Rujugiro ko ikirego cyatanzwe mu gihe cy’amezi abiri ateganywa n’amasezerano.

Kubona uburenganzira bwo kuburanira muri EACJ
leta y’u Rwanda yavuze ko Rujugiro adakwiye kwemerwa nk’uwahagararira inyubako ya UTC, aho rusobanura ko Rujugiro yari umunyamigabane gusa, atari nibura umuyobozi.

Rujugiro yasubiyemo amasezerano ku ngingo avugamo ko umuntu wese utuye mu gihugu k’ikinyamuryango, yemerewe kurega kimwe mu bihugu bihuriye mu EACJ.

Ni Leta y’u Rwanda cyangwa ni akarere ka Nyarugenge

Kimwe mu bitekerezo bikomeye byari ukumenya niba u Rwanda nk’igihugu kigomba kwirengera amakosa yakozwe n’agace gato nk’akarere cyangwa niba hashingirwa ko akarere atari umunyamuryango wa EAC.

U Rwanda rwagaragaje amategeko y’imbere mu gihugu yemerera intumwa nkuru ya leta guhagararira igihugu gusa mu gihe abayobora uturere.

Uru rukiko rwongeyeho ko itegeko mpuzamahanga harimo ingingo ivuga ku nshingano z’ibihugu ku bikorwa bibi mpuzamahanga, ingingo ivuga ko imyitwarire y’igihugu kiri mu muryango ifatwa nk’igikorwa k’icyo gihungu’

Kwigarurira inyubako mu 2013 no kuyiteza cyamunarwa  2017

Leta y’u Rwanda yavuze ko yafashe ko Rujugiro yataye imitungo ye nta muntu ayisigiye, bituma akarere kayifata ngo kayicunge.

Urukiko rwasanze Leta yarakoze ikosa ryo kwigarurira UTC itabanje kumenyesha nyirayo. Ibyo bikaba byaratumye iyo nyubako ijya mu gihombo gikabije cyatumye inaatezwa cyamunara.

Rujugiro yongeyeho ko ubuyobozi bbwateshutse ku nshingano yo kongerera imbaraga urwego rw’abikorera n’imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ubukungu, aho yahamije ko miliyoni 1.4 y’amadorali yakabaye yarishyuwe n’abakodeshaga muri iyo nyubako.

Hon. Monica K Mugyenyi umucamanzayanzuye urubanza agira ati “ Twasanze uwarezwe ari we Leta y’u Rwanda kuba yarafatiriye ndetse akanateza cyamunara UTC bitajyanye n’amasezerano twasinye nk’ibihugu byo muri EAC”.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagera kuri 43 biciwe mu gitero kiswe ndengakamere
Next articleHuawei yatangiye guhugura Abanyarwanda muri Seeds for The Future hifashishijwe ikoranabuhanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here