Home Politike U Rwanda rwacanye umubano n’Ububiligi, Ububiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro

U Rwanda rwacanye umubano n’Ububiligi, Ububiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro

0

U Rwanda rwatangaje ko ruhagaritse umubano rwari rufitanye n’Igihugu cy’Ububiligi runaha ababuhagarariye mu Rwanda amasaha 48 yo kuba baruvuyemo n’ububiligi buhita butangaza ko buri bukore nk’ibyo u Rwanda rwakoze kuko rwanze kuganira kubyo batumvikanaho.

Ibi u Rwanda rubitangaje nyuma y’igihe gito ruhagaritse amasezerano y’iterambere rwari rufitanye n’Igihugu cy’ubuligi kubera gufata uruhande mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo u Rwanda ruvuga ko  u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.

Itangazo rikomeza rigira riti:  “Abadipolomate bose b’u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48”, ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu Rwanda.

Kuri iki cyumwere mbere y’iri tangazo, perezida Kagame yari yabwiye abaturage ko ibibazo hagati y’u Rwanda n’Ububiligi bitari ibya none ko bimaze igihe ati : Ati “ Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.”

Ububiligi nabwo biciye muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabwo Maxime Prevot, bwatangaje ko bubajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gucana umubano nabwo, akomeza avuga ko : “Ububiligi bugiye gukora nk’ibyakozwe n’u Rwnada birimo guhagarika amasezerano y’iterambere no guha amasaha 48 abadipolomate b’u Rwanda bari mu Bubiligi.” Uyu mu minisitiri yahsinje u Rwanda kwanga kugana inzira y’ibiganiro mu gihe hari ibyo ibihugu byombi bitumvikanyeho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKurwanya Sida ni Uruhare rwa Buri wese ku Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here