Home Amakuru U Rwanda rwasabwe guhindura itegekonshinga kubera abakundana bahuje ibitsina LGBTI

U Rwanda rwasabwe guhindura itegekonshinga kubera abakundana bahuje ibitsina LGBTI

0

Mu nama ya Universal Periodic Review’ (UPR) yabaye muri Mutarama uyu mwaka u Rwanda rwasabwe n’ibihugu bitandukanye guhindura amategeko atandukanye kugirango rwubahirize uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina LGBTI mu gihugu.

Mu mategeko u Rwanda rwasabwe guhindura harimo n’ingingo ya cumi na gatandatu y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu mwaka w’i 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Ingingo y’itegekonshinga u Rwanda rwasabwe kuvugururwa igira iti:

Ingingo ya 16: Kurindwa ivangura Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu,ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.” Igihugu cy’Ububiligi cyasabye u Rwanda guhindura iyi ngingo hakagaragaramo ko n’abakundana nabo bahuje ibitsina nta hohoterwa bakwiye gukorerwa kuko aha batagaragaramo.

Ibindi bihugu byasabye u Rwanda kwita ku bahuje ibitsina harimo nk’Ubufaransa n’Ubudage byasabye u Rwanda kwizeza abakundana nabo bahuje ibitsina LBTI uburinzi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ifatwa rya hato na hato ry’abakundana bahuje ibitsina.

Kugeza ubu mu Rwanda abakundana nabo bahuje ibitsina barengerwa n’amategeko asanzwe arangera abantu bose nta tegeko ribavugaho by’umwihariko aribyo ibi bihugu byasabye u Rwanda guhindura bakagira amategeko abarengera by’umwihariko.

Muri iyinama y’umuryango w’abibumbye u Rwanda rwahawe ibitekerezo 284 rw’ibyo rugomba guhindura no gushyiramo imbaraga rwemeramo 160. ibyo 160 u Rwanda rwemeye ntibirajya hanze ngo hamenyekane n’iba n’ibi byo guhindura iyi ngingo yo mu itegeko nshinga bizakorwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Burundi bwahakanye ko abateye u Rwanda ariho baturutse
Next articleAbanyecongo barahungira i Rubavu n’Abanyarubavu bagahungira i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here