Home Uncategorized U Rwanda rwatsinzwe urubanza rw’umupaka

U Rwanda rwatsinzwe urubanza rw’umupaka

0

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ruzwi nka East African Court of Justice rwanzuye ko icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gufunga imipaka yarwo iruhuza na Uganda gihabanye cyane n’amasezerano ibihugu bigize uyu muryango bifitanye rusaba u Rwanda kutazongera gufata icyemezo nk’icyo rusaba n’ibindi bihugu binyamuryango kubaha amasezerano biba byiyemeje.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa kane taliki ya 23 Kamena 2022, Abacamanza basomye uyu mwanzuro bavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyaciye intege ibyemezo by’umuryango byo koroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’abanyamauryango.

Mu mwaka w’i 2019 nibwo imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yafunzwe hahagarikwa imodoka zatwaraga ibicuruzwa zibivana muri Uganda zibyinjiza mu Rwanda, ibi byahagaritse ubucuruzi bw’ibihugu byombi. U Rwanda rwanasabye abaturage barwo kutajya mu Gihugu cya Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo ariko ko ari inama rwabagiriye atari ugufunga umupaka ku baturage.

Inteko y’abacamanza basomye umwanzuro y’uru rubanza yari iyobowe na Dr Yohane Masara, yavuze ko iby’u Rwanda rwakoze bihabanye n’ingingo ya 5,6 na 7 y’amasezerano y’uyu muryango rwasinye.

Umunya Uganda Steven Kalali, niwe wari waregeye uru rukiko mu mwka wi 2019 arega iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gufunga umupaka. Mu kirego cye yavugaga ko u Rwanda ruri guteza umwuka mubi mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba, kubangamira isoko rihuriweho n’urujya n’uruza rw’abantu.

Mu iburanishwa u Rwanda rwari rwasabye urukiko kutakira iki kirego kuko rwabonaga nta shingiro gifite.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda
Next articleGicumbi: Uko Akarere kari gukemura ikibazo cy’Abarembetsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here