Home Politike U Rwanda rwavuze impamvu rudatanga abakekwaho coup d’etat i Burundi

U Rwanda rwavuze impamvu rudatanga abakekwaho coup d’etat i Burundi

0

Igihugu cy’u Rwanda cyagaragaje impamvu y’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi gituma kidatanga abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye mu kwezi gushize avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Nubwo nta makuru ajyanye n’amazina y’aba bantu, Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y’u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, mu kiganiro na The EastAfrican, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk’impunzi kandi bakaba barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

Ati “Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk’impunzi kandi tugengwa n’amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw’ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.’’

Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi. Mu Ugushyingo nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y’abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze agaragazwa.

Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Nihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi werekeza?

Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y’u Burundi yarushijeho kwikoma iy’u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”

 

Icyizere cy’uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y’igihugu ihagaze.

Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n’uko umutekano n’ububanyi n’amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n’amahanga birimo n’umubano n’u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo ‘bizabonerwa umuti’.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleArgentine: Inteko ishingamategeko yemeje gukuramo inda byishimirwa na benshi
Next articleCovid-19 yagabanije umunezero wo kwishimira umwaka mushya hirya no hino ku Isi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here