Home Politike U Rwanda rwazamutse mu bwisanzure bw’itangazamakuru

U Rwanda rwazamutse mu bwisanzure bw’itangazamakuru

0

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru raporo ya 2022 igaragazwa na Reporters sans frontières (RSF) irerekana ko Rwanda rwateye intambwe.

Kuri raporo y’umwaka ushize ku rutonde rw’ibihugu 180, u Rwandarwari ku mwanya  wi 156, mu kiciro cy’aho ‘itangazamakuru rikinizwe’.

Ku rubuga rw’icyo kigo giharanira uburenganzira bw’abanyamakuru raporo y’uyu mwaka yerekana ko ubu u Rwanda rwateye intambwe rukaba rugeze ku mwanya wi136.

Umwaka ushize, leta y’u Rwanda ntiyemeranyije n’iyi raporo ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze neza.

Mu Ugushyingo(11) 2021 leta y’u Rwanda yasohoye raporo yerekana ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 93%.

Bamwe mu banyamakuru bavuga kuri iyi raporo ntibemeranyije nayo hamwe na hamwe bavuga  “Urebye ibibazo abanyamakuru bahura nabyo hari aho umuntu yumva ko ari imibare gusa “.

Mu gihe u Rwanda rwateye intambwe rukazamuka imyanya 20 kuri raporo y’uyu mwaka, RSF ivuga ko hakiri ibikorwa bibuza itangazamakuru kwisanzura birimo, kuneeka, ubutasi, gufungwa no kuburirwa irengero.
RSF ivuga ku munyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan uherutse gukatirwa gufungwa imyaka irindwi. Byatewe n’umwuga yakoraga.
Cyuma yakatiwe gufungwa ahamijwe n’urukiko ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kwiyitirira umwuga, ibyaha we yahakanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda urusaba miliyari 400
Next articleDosiye ya Prince Kid uyobora Miss Rwanda yoherejwe mu bushinjacyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here