Home Politike U Rwanda rwohereje abakuriye iperereza ryarwo i Kinshasa

U Rwanda rwohereje abakuriye iperereza ryarwo i Kinshasa

0

Amakuru dukesha ikinyamakuru Africa Intelligence, gikora inkuru zicukumbuye muri Afurika aremeza ko u Rwanda rwohereje abakuriye iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagiye kwereka bagenzi babo bo muri Congo ibihamya bigaragaza ko bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iki kinyamakuru kivuga ko uru rugendo rwakozwe mu gihe gito kandi mu ibanga rikomeye rwabaye ku wa 12 Nyakanga 2022, aho ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano (NISS) Generali Joseph Nzabamwita n’ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda Gen Vincent Nyakarundi bagiye mu mujyi wa Kinshasa kubonana n’ukuriye iperereza muri Congo bwana Roland Kashwantale Chihoza na Jenerali Franck Ntumba ukuriye iperereza mu gisirikare cya Congo.

Amakuru ataremezwa n’uruhande urwarirwo rwose mu zahuye avuga ko Congo yemereye u Rwanda kugira ibyo ikora kuri iki kibazo cy’abasirikare bayo bakorana n’umutwe wa FDLR, muri byo harimo nko kuba iki gihugu cyarimuye Major General Peter Nkuba Cirimwami, avanwa muri Kivu y’amajyaruguru ajyanwa muri Ituri, uyu bivugwako yakoranaga bya hafi n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe irimo nka CMC/Nyatura mu rugamba barimo barwana na M23.

Aba kandi bakuriye iperereza ry’u Rwanda banaboneyeho akanya ko kubonana na Dr. Claude Ibalanky ukuriye agashami gashinzwe gukurikirana ibikorwa bitandukanye mu biro bya Perezida Tshisekedi.

Gusa intumwa z’u Rwanda zirinze kubonana n’abandi bantu bakomeye mu butegetsi bwa Tshisekedi barimo Jean Claude Bukasa, umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano na Jean-Hervé Mbelu Biosha ukora mu iperereza.

Aba bombi intumwa z’u Rwanda zirinze kubonana nabo nti banameranye neza na Perezida Tshisekedi kuko atishimiye uko bitwaye mu biganiro biheruka byahuje u Rwanda na Congo muri Angola. kuri ubu biravugwa ko aba bombi mu biganiro bitaha bazasimburwa na Serge Tshibangu ndetse na Roland Kashwantale Chihoza akaba ari nabo bizewe cyane na Perezida muri iki gihe.

Abashinzwe iperereza b’ibihgu byombi bahuye mbere yuko intumwa zihagarariye ibihugu byombi zongera guhura mu biganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi bibera muri Angola kuko ibyambere byagombaga kubahuza byari biteganyijwe ku wa 12 Nyakanga ariko nti byaba kuko muri Angola hari ikiriyo cya Dos Santso wigeze kuyobora iki gihugu.

.

Africa
Intelligence

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbwongereza: Abadepite banenze ibyo kohereza abimukira mu Rwanda
Next articleBafite umujinya kuko abagabo bagiye kwemererwa gushaka abagore benshi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here