
Ubwo Abanayrwanda baba mu Bwongereza batangairaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi, Johnston Busingye, uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu bihishe muri icyo gihugu ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Johnston Busingye, a uga ko kuba aba baekwaho Jenoside bakihishe mu Bwongegreza ari ukwimana ubutabera cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ubwongereza gutera intambwe bugafatanya n’u Rwanda mu gutanga ubwo butabera.
Ati “Abarokotse Jenoside bakwiye kubona ubutabera mu gihe bakiriho ni igikorwa gitanga ihumure rikomeye. Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Buholandi, Denmark, u Bufaransa na Suede byashyikirije ubutabera cyangwa byohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Ariko u Bwongereza bwo ni bwo bukirimo kubakira. Abantu batandatu bazwi bakekwaho Jenoside bakiri ku butaka bw’u Bwongereza kandi bazwi n’ubuyobozi bwaho.”
Yavuze ko byasabwe inshuro nyinshi kandi ko yongeye kubisaba, asaba ibihugu kugira uruhare mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga yagiye ashyirwaho umukono arimo n’ay’Umuryango w’Abibumbye arebana no gukumira Jenoside no guhana icyaha cya Jenoside.
Ambasaderi Busingye yavuze ko u Rwanda rwabanje kugerageza inzira yo kubasaba ko boherezwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.
Nubwo inkiko z’u Bwongereza zemeje ko hari ibyo bagomba kubazwa, zanzuye ko batabona ubutabera buboneye boherejwe mu Rwanda ariko u Rwanda rugifite icyizere cy’uko bazagezwa imbere y’ubutabera nubwo bagenda basaza.
Busingye yavuze ko ubuhamya butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugomba gufasha amahanga kumva neza ko ubwo Jenoside yakorwaga, Umuryango Mpuzamahanga urebera, abasaga miliyoni b’inzirakarengane bicwa ku manywa y’ihangu, bazira uko bavutse.
Yakomeje yibutsa umunsi Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (UNAMIR), zivuye ku ngabo 2 165 zisigara ari 270 gusa.
Ibi byabaye mu gihe abasirikare bari ku butaka, nk’Umunyakanada Roméo Dallaire wayoboraga UNAMIR, yari yasabye ko izo ngabo zakongerwa.
Mu bakekwaho Jenoside bazwi bari mu Bwongereza harimo, Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza.
Yongeyeho ko abantu bagomba kwibuka ariko kandi bagahora bari maso kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside itazongera kugaruka n’ubwo yaba yihishe mu magambo yoroheje cyangwa gahunda zibiba amacakubiri.
Busingye yavuze ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri bizafasha abato kumenya ibyayibayeho, bakamenya ibimenyetso bigaragaza inzira zigana kuri Jenoside, kugira ngo ntibizongere ukundi.
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, Jabo Butera, yavuze ko Abanyarwanda batuye imijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitari ku italiki ya 7 Mata gusa ko ndetse no mu minsi iri imbere mu gihe cy’iyi minsi 100 yo Kwibuka.
Ati “Uyu munsi wa taliki 7 Mata navuga ko ari uwa mbere twatangiriyeho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 ariko hano mu Bwongereza n’ubundi hari ibindi bikorwa duteganya muri iyi minsi 100, birimo nk’uko taliki 3 Gicurasi uyu mwaka nabwo tuzahura nk’abanyarwanda benshi batuye hano mu Bwongereza ndetse n’inshuti z’u Rwanda twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 mu gikorwa cyiswe National Rwandan Community Association kizabera mu mujyi wa Portmouth.”
Yavuze ko ibyo bikorwa kandi biteganyijwe mu mijyi nka Liverpool ndetse n’indi itandukanye kandi iyo yose imyinshi muri yo yubatswemo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ko ubunyarwanda bukwiye kuba mu mutima kandi kuko amateka ari ay’abanyarwanda bakaba ari bo bayabayemo bagomba kuyigisha Isi by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda.