Home Ubutabera Ububiligi: Ababikira b’Abanyarwanda, bahamijwe uruhare muri Jenoside, batangije uruganda rw’inzoga

Ububiligi: Ababikira b’Abanyarwanda, bahamijwe uruhare muri Jenoside, batangije uruganda rw’inzoga

0

Ababikira bazwi nka Gertrude Consolata MUKANGAGO na Julienne Mukabutera, bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti ni bamwe mu babikira batangije uruganda rw’inzoga rwa Maredret Triplus, mu gihugu cy’Ububiligi.

Gertrude Consolata MUKANGAGO, wahamijwe n’inkiko zo mu Bubiligi mu mwaka wi 2001 kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 700 baguye mu kigo cy’abihaye Imana i Sovu muri Huye ni umwe mu bagaragara mu mashusho yamamaza inzoga ya Maredret Triplus.

Uyu mubikira wakatiwe gufungwa imyaka 12 ariko agafungurwa nyuma y’imyaka 6 agasubira mu buzima bwe bwo kwiha Imana muri Kiliziya gatolika avuga ko bagize iki gitekerezo cyo gukora inzoga nyuma yaho nta yindi mirimo bari bafite ibinjiriza amafaranga aho babaga nk’abihaye Imana bagera kuri 20.

Kugaragara muri aya mashusho yamamaza iyi nzoga nti byahsimishije umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Tom Ndahiro, avuga ko ari igisebo ku Gihugu cy’Ububiligi kuri kiliziya gatolika n’abandi guha umwanya umuntu nk’uyu wahamijwe ibyaha bya Jenoside akamamaza ibikorwa bye.

Gertrude Consolata MUKANGAGO na Julienne Mukabutera bagize uruhe ruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi

Gertrude Consolata MUKANGAGO mbere no mu gie cya Jenoside yakorewe Abatutsi yayoboraga ikigo cy’abihaye Imana cya Sovu mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Mu gihe cya Jenose aho aba babikira bayoboraga hahunguye abatutsi babarirwa mu bihumbi 10, nyuma y’iminsi 3 interahamwe zarahabasanze bamwe bahungira mu igaraje ryaho interahamwe zibatwikiramo ari bazima, Dr Bizimana Jean Damascene mu nyandiko ye mu mwaka wi 2020 agaragaza ko Gertrude Consolata MUKANGAGO na Julienne Mukabutera aribo bamennyeho aba batutsi lisanse bagatwikwa ari bazima.

Urundi ruhare rwa Gertrude Consolata MUKANGAGO mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye aho yayoboraga rugararira mu ibaruwa yandikiye uwari burugumesiti wa Komini Huye amusaba kumukiza abatutsi bari bamuhungiyeho.
Nyuma y’imisni mike Burugumesitiri RUREMESHA,yahise yohereza abapolisi n’interahamwe baza kwica abari bahungiye muri iyi nzu y’abihaye Imana.

Dr.Bizimana Jean Damascene avuga ko na nyuma yogufungurwa Gertrude Consolata MUKANGAGO, yakomeje kugaragaza ibitekeerzo bye abicishije mu gitabo yasohoye yise “Rwanda 1994. La parole de Soeur Gertrude.” Muri iki gitabo anenga inzego z’ubutabera akanatotezamo abarokotse Jenoside bamutanzeho ubuhamya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Hari abazi ko Covid-19 ikingirirwa mu kiganza no mu gahanga
Next articleUganda: Bashaka guhindura uko batora Perezida wa Repubulika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here