Mu rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Gihugu cy’Ububiligi, ahakomeje kuburaniraa Umunyarwanda Emmanuel Nkunduwimye ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hikanzwe igisasu mu rukiko abarimo basohorwa igitaraganya iburanisha ry’umunsi ritarangiye nk’uko byari biteganyijwe.
Umunyamakuru w’umunyarwanda uri gukurikirana uru rubanza avuga ko icyo gisasu kikanzwe kitaraboneka ariko ko iburanishwa ryahise rihagararara ndetse n’abandi bantu bose bari mu nzu y’urukiko bari no mu yindi mirimo nabo basohowe abashiznwe umutekano aba aribo bakomeza akazi kabo bonyine.
Ibi byabaye ubwo abashinjacyaha bagaragarizaga urukiko abantu bose bahuye nabo bakabaha ubuhamya bushinja Nkunduwimye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bagaragajwe nk’abahaye amakuru ubushinjacyaha harimo abahamaijwe ibyaha bya Jenoside bafungiwe mu magororero atandukanye mu Rwanda, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi.
Mu buhamya aba bahaye ubushinjacyaha bavuga ko bariyeri yashyizwe kuri amgar ( aho Nkunduwimye yakoreraga mu gakinjiro) nyuma y’umunsi umwe gusa  indege ya Habyarimana ihanuwe, banavuga kandi ko babonye Nkunduwimye ari kumwe na Rutaganda wari umuyobzi w’interahamwe wungirije mu bihe bitandukanye. Aba batangabuhamya banavuze ko mu kigo Nkunduwimye yakoreragamo hasaga nkahahindutse mu kigo cya Gisirikare.
 Mu gihe aba bashinjacyaha bari bakomeje gutangaza ibyo babwiwe n’abatangabuhamya babonanye imbonankubone n’abo baganiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga hahise humvikana inzogera itabaza ( alarm) ibwira abantu guhunga igisasu nk’uko amakuru atangazwa n’umunyamakuru wari mu rukiko abitangaza.
Uyu wari umunsi wa munani w’iburanisha, ejo hashize ku munsi wa karindwi hari humviswe umutangabuhamya w’inzobere n’umushakashatsi mu mateka ( temoin de Contexte), Helene Dumas.
Ubwo uyu mushakahstai yari abajijwe n’umucamanza ku ruhare rw’abacuruzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasubije ko bamwe mu bacuruzi ari bo batangangaga ibihembo ku bicanyi, hamwe na hamwe bakabatiza imodoka zo gutwara Interahamwe zijya kwica mu bice bitandukanye by’Igihugu. NKunduwimye aburana ahakana ibyaha byose ashinjwa akavuga ko n’ubwo yari inshuti n’interahamwe n’abayobozi bazo ariko ko we nta ruhare na rumwe yagize mu iyicwa ry’umututsi uwariwe wese.
Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 yahunze u Rwanda nyuma y’uko FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside.
Yaje guhungira muri Kenya, akomereza mu Bubiligi mu 1998, aho yaherewe sitati y’ubuhunzi muri 2003 n’ubwenegihugu mu mwaka wa 2005.
Yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, nyuma y’iperereza ryamukorwagaho guhera muri 2007. Muri uru rubanza, azunganirwa na Me Dimitri de Béco na Marie Bassine, mu gihe abagiye kunganira abaregera indishyi bo ari Me Karongozi André Martin na Me Alexis Deswaef.