Home Ubutabera Ubufaransa: Kabuga washakishwaga yafashwe

Ubufaransa: Kabuga washakishwaga yafashwe

0

 

 

“Kabuga Felisiyani,  Amayeri yose yakoreshaga mu gukwepa yabuze uko ayashyira mu bikorwa kubera Covid19, Lockdown”

“Umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ushyize iherezo ku bashakishwa n’inkiko kubera gukora amarorerwa mu Rwanda”

“Umwaka wa 2019 wacogoje abarwanyaga leta y’u Rwanda, none 2020, iraje ihitane abajenocidaire bari baraburiwe irengero”

“Theos Badege na Louise Mushikiwabo ntabwo bagiye gukora ubusa”

Ayo ni amagambo yagarutsweho cyane, nyuma y’inkuru y’itabwa muri yombi ry’umuherwe Kabuga Felesiyani, wari umaze imyaka  26 ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.

Aya makuru akimara kumenyekana, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye abanyamakuru ko, ayo makuru ari impamo.

Ati “ibi bifite icyo bivuze ku bufatanye hagati y’ubutabera bw’u Rwanda n’urwego mpuzamahanga. Ubu ni ubutumwa bugaragaza ko abakoze ibyaha mu Rwanda bose aho bari hose”

Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG  nawe, yavuze ko Kabuga yari mu cyiswe akazu, kari kagizwe n’abantu bari ku isonga y’ubutegetsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu bantu bashinze RTLM, abafashije ibitangazamakuru byabibaga urwango mu rwego rwo kurwanya amahoro.

Akomeza agira ati “Itsinda ryiswe reseau zero niryo Kabuga yari arimo kandi ryishe abantu benshi ahantu hatandukanye mu gihugu. Mu ishingwa ry’Interahamwe yabigizemo uruhare rukomeye, mu kuzitoza, mu kuzigurira ibikoresho no kuzihemba zivuye kwica abatutsi. Mu 1994 mu kwa kabiri yatumije toni 580 z’imihoro ikwirakwizwa hose mu gihugu ihabwa Interahamwe.”

 

Kabuga Félicien w’imyaka 84, akomoka mu cyahoze ari Byumba. Bivugwa ko muri 1993 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000, bivugwa ko yagombaga gufasha Interahamwe kwica Abatutsi.

Uyu Kabuga kandi, ni we mushoramari mukuru mu gushinga RTLM, Radio yamenyekanye cyane mu kogeza ubwicanyi mu Rwanda.

Kabuga yabyaye abana 2 bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Kabuga, mbere yo kugera mu Bufaransa aho yihishe abifashijwemo n’abana be yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Kongo Kinshasa, Kenya, Ubudage, Ububiligi n’Ubusuwisi.

Amakuru yifatwa rye, yishimiwe n’abantu batandukanye ndetse n’inzego, cyane cyane bose bavugaga ko ubutabera bugiye guhabwa ababuze ababo muri Jenocide yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbudage: Kwambara agapfukamunwa utwaye imodoka uhabwa ibihano
Next articleProf Nkusi yaririwe na benshi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here