Urukiko rwa rubanda rw’i Paris, ruzwi cyane nka palais de justice de Paris ruherereye mu Mujyi wa Paris mu bufaransa, ubu ruri kuburanisha umunyarwanda Claude Muhayimana, Ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uru rukiko rutameze nk’izimenyerewe mu Rwanda, ugenekereje wavuga ko rufite imiterere nk’iy’inkiko Gacaca ariko yo ifitemo n’abacamanza b’umwuga kkandi rwo rukaba ari urukiko ruharaho rutagiyeho ku mpamvu zihariye nk’inkiko gacaca.
Nk’uko Intego yabitangarijwe n’umunyamakuru uriyo gukurikirana urwo rubanza Francine Saro Andrew, ngo inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu b’umwuga bayobowe na perezida akagira abandi babiri nabo b’umwuga bamwunganira, aba kandi bari kumwe n’abandi bacamanza batari ab’umwuga (6), bafite n’abashobora kubasimbura bibaye ngombwa (5) aba nibo bitwa inyangamugayo ariko nabo ni abacamanza , cyakora mu nkiko zo mu Rwanda ntibabamo.
Muri uru rubanza ruregwamo umunyarwanda Muhayimana, hagaragara abashinjacyaha 2 baba bicaye iburyo bw’abacamanza (urebeye aho abaturage baba bicaye), naho uruhande rw’abiregura (Defense) bicara ibumoso bw’abacamanza, ni ukuvuga abanyamategeko b’umwuga.
Impande zombi zemerewe gufata ijambo zimaze kurisaba perezida w’inteko iburanisha. Saro agira ati “Ntawe ujya yimwa ijambo arisabye, gusa mu kubaza abatangabuhamya nabonye aribo babazwa nyuma y’abandi”.
Hari ikindi gice cyiswe Partie civile ndetse ni nabo benshi, urebye akazi kabo ni ukunganira ubushinjacyaha mu gutanga ibimenyetso no kugaragaza uruhare rw’uregwa mu byaha akurikiranweho
Abatamgabuhamya (les temoins) nabo baba bahari ni ukuvuga abashinja, abashinjura ndetse hakazamo abitwa les temoins de context na experts (ugenekereje ni abakoze ubushakashatsi ku miterere y’icyo cyaha, bafasha urukiko kumva neza uko byagenze)
Uru rubanza kandi rufite abasemuzi mu rwego rwo gusemurira abatumva ururimo ruburanishirizwamo arirwo igifaransa.
Icyumba kiburanishirizwamo haba harimo abantu batari bake ugereranije n’ingano y’icyumba baba bicayemo. Ati “Nbonye abahari bose ari abafitanye isano n’urubanza (abacamanza, ubushinjacyaha, abavoka, abanyamategeko ba partie civile na bamwe muri personne physique, abanyamakuru n’abagendarme)”
Mu rukiko haba hatuje cyane, havuga uhawe ijambo gusa. Mu ndorerwamo y’uyu munyamakuru Saro, abona
Ubutabera buboneye bwitezwe kuko buri ruhande rurahagarariwe kuko ntawe bapfukirana ijambo.
M.Louise U.