Home Ubutabera Ubujura kimwe mu byirukanisha abavoka mu rugaga -Kavaruganda

Ubujura kimwe mu byirukanisha abavoka mu rugaga -Kavaruganda

0

Umwe mu bavoka yahagaritswe azira ruswa abandi bahagarikwa bazira kutubahiriza amasezerano bagiranye n’abakiriya babo ibifatwa nk’ubujura mu rugaga rwabo ari narwo rubahagarika.

Mu myaka itanu ishize abunganira abantu mu mategeko bazwi nk’abavoka, batanu nibo bahagaritswe barimo babiri bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko bibavirimo no gufungwa, abandi batatu bazira kuriganya abaturage kuko babishyuye babasaba kubahagararira mu mategeko ariko ntibabikora kandi barariye amafaranga yabo.

Kuri iki cyo kutunganira abantu kandi barishyuwe Me Kavaruganda Julien uyobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko iyo umwavoka arezwe kenshi bifatwa nk’ubujura bikaviramo umu Avoka guhagarikwa.

“Iyo ari umuntu umwe urega avoka kumwishyura ntamukorere ibyo bumvikanye tumutegeka kubahiriza amasezerano bagiranye vuba, ariko iyo bakomeje kuba benshi babimushinja ahagarikwa mu rugaga azira ubujura.”

Hari abaturage bavuga ko abavoka barya ruswa y’uburana n’abakiriya babo bigatuma uwo bunganira atsindwa urubanza mu maherere. Gusa ngo ibi ntibiragaragara mu rugaga nkuko byemezwa na Me Kavaruganda Julien.

“ Kugeza ubu ntawe turamenya wagiye kunganira umuntu akarya amafaranga yuwo baburana kuko bgoye kubbonera ibimenyetso, ni nka kwakundi gutahura ruswa bigoye, gusa iyo umu avoka ahisemo ko uwo yunganira ahuzwa n’uwo baburana mu buryo bw’ubwumvikane (mediation) akenshi umukiliya we akekako harimo ikibyihishe inyuma.” Me Kavaruganda akomeza avuga uko bakemura ibibazo nk’ibi.

“ Iyo umuturage atugejejeho izi mpungenge tubaza umu avoka inyungu ziri mu guhuza ababaruna (mediation) ziruta kuburana ubwabyo akazidusobanurira hari n’ikindi gishobora kubaho umuturage akavuga ko hari ibimenyesto umu avoka yari afite yanze gutanga mu rukukiko nabyo turabimubaza yabura impamvu akaba yahagarikwa.”

Babiri mu bavoka bahagaritswe n’urugaga nyuma yo gufungwa harimo uwari washatse kuriganya uwakoze impanuka ku mafaranga y’impozamarira y’impanuka.

Abavoka bahagarikwa mu gihe runaka kubera amakosa basaba imbabazi nyuma yo gukemura ibibazo byatumye bahagarikwa akanama gashinzwe imyitwarire mu rugaga rwabo kakabifataho umwanzuro, kugeza ubu uwahagaritswe akagarurwa mu rugaga ni umwe gusa mu myaka itanu ishize.

Me Kavaruganda Julien asaba abaturage n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera kujya basaba abavoka ibyangombwa byabo cyangwa bakifashisha ikoranabhanga mu kureba ko batahagaritswe kuko urugaga rutihanganira abagira imyitwarire mibi.

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rubumbiye hamwe abavoka barenga 1700 barimo abigenga n’abakorera mu mashyirahamwe yabo (cabinet).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpanuka y’indege yahitanye abasirikare bari mu myitozo
Next articleAbakundana bahuje ibitsina bikomye umukuru w’abadepite bamusabira amahuguwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here