Home Imyidagaduro Ubujurire bwa Price Kid bwanzwe arakomeza gufungwa

Ubujurire bwa Price Kid bwanzwe arakomeza gufungwa

0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022. Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.
Umucamanza mu Rwisumbuye ubwo yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwamikazi Elizabeti wa 2 mu birori byo kwizihiza imyaka 70 amaze ku ngoma
Next articleUrubanza kuri Jenoside: Uwari Perefe yihakanye Superefe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here