Home Politike Uburundi bwahaye u Rwanda inyeshyamba 11 bwari bufite

Uburundi bwahaye u Rwanda inyeshyamba 11 bwari bufite

0

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, baherutse gutabwa muri yombi ku butaka bw’icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

Nta byinshi biratangazwa kuri izi nyeshyamba uko zafashwe n’igihe zimaze zifungiwe mu Gihugu cy’Uburundi. Umwirondoro w’abatanzwe nawo ntiwigeze utangazwa.

Umutwe wa FLN wamenyekanye mu mwaka w’ 2018 ubwo watangiraga kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.

Uburundi n’u Rwanda n’ubwo nta mubano mwiza bifitanye kuva mu mwaka w’2015 baamaze igihe muri gahunda yo guhanahana abanyabyaha/

U Rwanda nirwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize.

U Burundi nabwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Kanye west yamaze guhindura amazina ye
Next articleIgisirikare cy’u rwanda cyemeye ko cyinjiye muri Congo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here