Home Amakuru Uburundi bwongeye kubona inkunga y’Amerika nyuma y’igihe buhejwe

Uburundi bwongeye kubona inkunga y’Amerika nyuma y’igihe buhejwe

0

Kuwa kane, leta ya Amerika yatangaje icyemezo cya nyuma cy’ivanwaho ry’ibihano kuri leta y’u Burundi, none kuwa gatanu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yavuze ko icyo gihugu cyahaye u Burundi inkunga ya miliyoni 400$.

Minisiteri y’imari ya Amerika yavuze ko ibiro bishinzwe kugenzura ubutunzi bwo mu mahanga, Office of Foreign Assets Control (OFAC), byafashe icyo cyemezo nyuma y’uko perezida wa Amerika “avanye u Burundi mu bihugu biri mu bihe bidasanzwe” mu kwa 11/2021.

Itangazo rya Andrea M. Gacki ukuriye OFAC rivuga ko ibihano byafatiwe u Burundi nyuma y’impagarara zo mu 2015 zakurikiwe n’ibikorwa “by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage, akaguma, guhamagarira urugomo, n’ubugizi bwa nabi muri politiki”.

Iri tangazo rivuga ko ubu mu Burundi habaye “kugabanuka kugaragara k’urugomo kandi Perezida Ndayishimiye agamije impinduka mu bice byinshi” by’ubuzima bw’igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe ariko bavuga ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatuvugarumwe n’ubutegetsi bikirangwa mu Burundi.

Kuri Twitter mu gitondo kuwa gatanu, minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yatangaje ko yishimiye amasezerano yasinywe na Amerika yo “gufasha imigambi ya perezida Ndayishimiye ku iterambere rirambye mu Burundi.

Ambasaderi Albert Shingiro yanditse ati: “Uruhisho rwa miliyoni 400$; mu ubuhinzi, ubuzima, uburezi, imiyoborere, ibidukikije, abakora utwabo,…

Iyi yaba ariyo nkunga ya mbere leta ya Amerika igeneye u Burundi kuva mu 2015.

Ibi bikurikiye icyemezo cy’Ubumwe bw’Uburayi nabwo muri iki cyumweru bwakuyeho imbogamizi mu bukungu zari zarafatiwe u Burundi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCristiano Ronaldo yujuje miliyoni 400 z’abamukurikira kuri Instagram, abandi bakurikirwa cyane ni bande
Next articleRDC: Murumuna wa Joseph Kabila yasohowe mu ndege nabi agiye kureba mukuru we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here