Home Ubutabera Ubusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ukekwajo ibyaha bya Jenoside bwahawe agaciro n’urukiko

Ubusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ukekwajo ibyaha bya Jenoside bwahawe agaciro n’urukiko

0

Inyandiko z’umwimerere zigomba kuva muri Denmark zikubiyemo ubuhamya bw’abashinje Wenceslas Twagirayezu kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mbere y’uko iki gihugu kimwohereza mu Rwanda mu 2018 ni igihato gishya cyaje mu rubanza rwe rwariho rugana ku musozo.

Kuwa gatatu mbere y’uko urubanza rupfundikirwa n’urukiko rukuru mu karere ka Nyanza, impande zombi zari zigiye kuvuga ku byavuzwe n’abatangabuhamya, nibwo hazamutse impaka nshya.

Uruhande rwa Twagirayezu rwavuze ko rwatanze ikimenyetso gishya cy’inyandiko z’abamushinja ibyaha bya jenoside – we ahakana – ubwo yari akiri muri Denmark.

Umwunganizi we Me Bruce Bikotwa yavuze ko bakeneye umwimerere w’izo nyandiko kandi zisobanuye mu Kinyarwanda, avuga ko zikubiyemo amakuru yashinjura umukiriya we.

Bikotwa yavuze ko izo nyandiko zirimo kwivuguruza kw’abatanze ubuhamya muri Denmark mu rubanza rwo kwohereza Twagirayezu mu Rwanda, n’ubwo batanze mu rukiko agejejwe mu Rwanda.

Urukiko rwibajije impamvu izo nyandiko zizanywe muri dosiye mu gihe urubanza rwa Twagirayezu w’imyaka 54 rugana ku musozo.

Rwabajije kandi ababuranyi impamvu izo nyandiko atari umwimerere, n’uruhande rugomba kuzishyira mu Kinyarwanda mu gihe urukiko rwazemeza nk’ikimenyetso gishya uwiregura yashingiraho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izo nyandiko zitari mu byashingiweho zitanga ikirego, kandi ko atari bwo bugomba kuzisaba Denmark cyangwa kuzihindura mu Kinyarwanda.

Umushinjacyaha yagize ati: “Byashoboka bite ko twasemurira uwo duhanganye mu rubanza?”

Izi mpaka zatumye kuwa gatatu umucamanza asubika iburanisha ngo bige kuri ubu busabe bw’uruhande rw’uregwa banafate umwanzuro kuri izo nyandiko zo muri Denmark.

None kuwa kane, urukiko rwemeje ko izo nyandiko z’abatanze ubuhamya muri Denmark zigomba kuboneka kandi zigasemurwa mu Kinyarwanda nk’uko byifujwe n’uregwa.

Uru rukiko rwategetse ko inzego zibishinzwe mu rukiko rw’Ikirenga zigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa OMS/WHO yashimye u Rwanda avuga kuri Jeannette Kagame na Dr. Ngamije
Next articleLeta yigomwe arenga miliyari 14 ku bikomoka kuri Peterori ariko n’ubundi birazamuka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here