Senateri Uwizeyimana Evode, asanga ibibazo Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite muri ibi bihe bifitanye isano n’amateka ya Perezida wayo udafite uburambe mu miyoborere n’indi mirimo ya politiki haba imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Senateri Evode, avuga ko iyo hari ibibazo ahita atangira kwibaza impamvu bigeze kuri urwo rwego yifashishije amategeko mu cyo yise Psychologie Juridique.
Ibi nibyo byatumye yibaza inkomoko y’ibibazo biri muri Congo n’impambu bigeze aha maze abihuza n’umwirondoro curriculum vitae (CV) wa Perezida Tshisekedi uri kuyiyobora muri iki gihe.
Senateri Evode ati : “Nasubiye inyuma njya mu mateka ya Perezida Tshisekedi nsanga nta kindi yakoze usibye gutwara tagisi (tax), nabajije abantu bari aho yabaye mu gihugu cy’Ububiligi no mu Bufaransa babura icyo yakoze. Ku mwirindoro we, (CV), hariho kuba Perezida gusa.”
Senateri Evode yengeyeho ko “ Kuyobora Igihugu ni inshingano zikomeye.”
Aha ni naho yahereye yibutsa abantu ko ibiri kuba muri Congo ubu bisa n’ibyari mu Rwanda mbere y’uko Jeneoside yakorewe abatutsi itangira. Ibi abihera ku kuba leta ya Congo yaremeye ko igiye gukorana n’imitwe yose yitwaje intwari iri mu gihugu mu kurwanya umutwe wa M23.
Senateri Evode ati: “ Ibi bisa na cya gihe Kambada yarekaga imbunda abaturage kuri sitade abashishikariza kuzikoresha.”
Usibye ibi kandi Uwizeyimana Evode avuga ko ibiri gukorerwa muri Congo byo guha imbunda abaturage no kwemerera imitwe yitwaje intwaro kurwana ari ibyaha by’intambara bigomba kurtozwa abari muri guverinoma n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
Ku kuba Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Senateri Evode avuga ko ari amagambo gusa nta bimeneytso bafite kuko iyo baba babifite bari “ kururega mu rukiko mpuzamahanga ruburanisha ibihugu rwa International Court of Justice ( ICJ).
Si Sinateri Uwizeyimana Evode, gusa ugaragaje kunanirwa kwa Leta ya Congo kuko na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron , aherutse kubwira Tshisekedi ko bananiwe gusubiza igihugu ku murongo kuva mu mwaka wi 1994.