Ubushijnacyaha bwajuririye urukiko rukuru buvuga ko mu guhamya Bamporiki ibyaha no kumukatira ibihano hari ibyirengagijwe busaba ko ibihano yahawe byongerwa n’ubwo nawe akomeje gutakambira urukiko mu bujurire abusaba kutamufunga.
Kuri uyu wambere nibwo urukiko rukuru rwatangiye kumva ubujurire bwa Bamporiki Edouard, wahoze ari umunayambanga wa Leta ushinzwe umuco, wahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.
Nyuma yo guhmwa n’ibi byaha Bamporiki muri Nzeri yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bujurire ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe no kuba urukiko rutaramuhamije icyaha cyo kwakira indonke. Ibindi ubushinjacyaha buvuga ni uko Bamporiki nta shingiro afite yo gutakambira urukiko arusaba kubabarirwa kuko ibyo yakoze yabikoze nk’umuntu ujijutse wari no mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’Igihugu.
Ubushinjacyaha buvuga ko Bamporiki ubwe yiyemerera kuba yarakiriye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yo gukorera ubuvugizi umugore wa Gatera wari ufunzwe ngo afungurwe ndetse akanafungurwa, ndetse hakaba hari n’andi mafaranga yafatiriwe yari aya Bamporiki.
Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Bamporiki akwiye gufungwa imyaka 20 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 200 nk’uko bwari bwabisabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Abunganira Bamporiki bo bavuga ko bashingiye ku mpamvu ebyiri bajurira icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge zirimo kuba ihazabu yagabanywa hashingiwe ku mategeko yo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya akaba yatanga ihazabu ya miliyoni 30.
Indi mpamvu ya kabiri abunganira Bamporiki batanga ni uko Bamporiki nta bushobozi bwo gufunguza umugore wa Gatera yari afite kuko atakoresha inzego z’ubutabera. Bavuga ko inshingano z’umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco ntaho zari guhurira n’ubutabera bityo ko amafaranga Bamporiki yahawe yari ishimwe ry’abantu baziranye.
Abunganira Bamporiki kandi bavuga ko akwiye kubabarirwa kuko ari umuntu wingenzi mu gihugu wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge, wayoboye itorero ry’igihugu, wateje umuco imbere n’ibindi.