Home Ubutabera Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza gukomeza gufunga Gisupusupu

Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza gukomeza gufunga Gisupusupu

0

Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu ukurikiranyweho icyaha go gufata ku ngufu yagarutse mu rukiko aje kujuririra icyemezo cy’ifgungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye umucamanaza gukomeza gufunga Gisupusupu mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umucamanza ari mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari kuri Gereza ya Rwamagana aho asanzwe afungiwe naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye mu mujyi wa Kigali.

Nsengiyumva Francois yabwiye umucamanza ko yajuririye icyemezo cy’urukiko rwibanze kuko atemera icyaha akurikiranyewho.

Nsengiyumva ati “Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n’Ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najururiye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.”

Me Nizeyeimana Boniface wunganira uregwa, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabwo babubuze.

Me Nizeyimana wagarutse kuri Raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa uvugwaho gusambanywa basanze arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zisanzwe zifitwe na Nsengiyumva.

Uyu munyamategeko wavugaga ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga bitewe n’uburemere bw’icyaha gikekwa kuri Nsengiyumva kandi bukaba bugikora iperereza, yakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyemezo kuri ubu bujurire kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Perezida Suluhu yanenzwe na benshi kubera amagambo yavuze
Next articleAbaturage bagomba kurya gatatu ku munsi-Perezida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here