Home Politike Ubushinwa buratakambirira umuturage wabwo wakatiwe gufungwa imyaka 20 mu Rwanda

Ubushinwa buratakambirira umuturage wabwo wakatiwe gufungwa imyaka 20 mu Rwanda

0

Umuvugizi wa ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda avuga ko iyi ambasade irakomeza gukurikirana ikibazo cy’umuturage w’Ubushinwa wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda icyaha cy’iyica rubuzo agakatirwa gufungwa imyaka 20.

Iyi ambasade mu itangazo yashyizehanze ivuga ko ihora ishishikariza abaturage b’Ubushinwa bari mu Rwanda gukurikiza amategeko y’Igihugu barimo ari nayo mpamvu isaba ko umuturage wayo aburanishwa mu buryo bukwiye kandi buboneye ikanasaba ko uburenganzira bw’umuturage wabwo bwubahirizwa uko bwagakwiye.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Ubushinwa bugishishikajwe no guteza imbere umubano w’Ibihug byombi n’imibanire y’abaturage babwo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahanishije Umushinwa Shujun Sun igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro. Uyu mushinwa yahawe iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbari basigaye mu nzu ya “One dollar campaign” basabwe kuyivamo
Next articleIkiganiro mpaka cya Macron na Marine Le Pen biyamamariza kuyobora Ubufaransa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here