Home Amakuru Ubushinwa bwatakambiye UN kubera DR Congo

Ubushinwa bwatakambiye UN kubera DR Congo

0

Ubushinwa burasaba ko DR Congo ikurirwaho gukomanyirizwa ku masoko y’intwaro ku isi bukanasaba ko imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo izishyira hasi.

Itangazo ryo ku cyumweru rya Ambasade y’Ubushinwa i Kinshasa risubiramo Dai Bing uhagarariye Ubushinwa muri UN/ONU asaba imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo “kwinjira mu biganiro na leta”.

Ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara za Kivu zombi na Ituri byongeye gukaza umurego muri iki gihugu bituma benshi bahasiga ubuzima naho ababarirwa mu bihumbi amagana bava mu byabo.

Itangazo ry’Ubushinwa rigaruka ku mutwe wa M23 rivuga ko ibikorwa byawo byatumye benshi bapfa “na miliyoni z’abantu bagahunga”.

Ubushinwa busaba ko umuryango mpuzamahanga ugomba gushyigikira ko “ibibazo bya Africa bikemurwa n’abanyafurika” mu biganiro, nk’uko iryo tangazo risubiramo Dai Bing.

Bwana Bing yasabye kandi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kuvanaho ikomanyirizwa (embargo) rya DR Congo mu by’intwaro.

Nta mpamvu zirambuye zitangazwa z’impamvu Ubushinwa bwifuza ko iryo komanyirizwa rivanwaho.

Embargo ivuze iki kuri DRC?
Kuva mu 2003 ONU yafatiye DR Congo ibihano bitandukanye birimo no gukomanyirizwa (embargo) ku masoko yose y’intwaro, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Buri mwaka, Inama y’umutekano wa ONU igenda ihindurwa (yoroshya cyangwa ikaza) ingingo zigize iyo embargo.

Muri Kamena(6) uyu mwaka, iyi nama y’umutekano ya UN yongereye ikomanyirizwa ry’intwaro kuri DR Congo itegeka ko rizageza tariki 01 Kanama(8) 2023.

Izi ngamba zisaba “ibihugu byose n’uwari wese, nka kimwe mu bindi, kudaha intwaro urwego rwose rutari urwa leta rukorera muri DR Congo”.

Muri iyo nama y’umutekano ya ONU yatoye uyu mwanzuro, Ubushinwa bwarifashe, ubuhagarariye yanenze ko iri komanyirizwa rimaze “imyaka 18 nta musaruro ryatanze”.

Nubwo hariho iryo komanyirizwa, muri ziriya ntara z’uburasirazuba bwa DR Congo habarwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, aho izikura ntihavugwaho rumwe.

Kenshi iyi mitwe ivuga ko izambura cyangwa ikazigura n’ingabo za leta.

Raporo zimwe z’inzobere za ONU zagiye zishinja ibihugu bimwe bituranyi guha intwaro imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri DR Congo.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bishora imari nini mu bucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdimbati ashobora kongera gufungwa
Next articleUmusenateri yashyigikiye ko uwatsinze ikizamini cya Leta asibizwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here