Home Amakuru Uganda: Abaganga bo mu bitaro bya Ebola bari mu myigaragambyo

Uganda: Abaganga bo mu bitaro bya Ebola bari mu myigaragambyo

0

Abaganga bo  mu bitaro bya Mubende muri Uganda bari mu myigaragambyo, barashinja guverinoma kutabaha ibikoresho bibafasha kwirinda bikwiye Ebola, amafaranga y’ibyago byo kwandura ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.

Ibitaro bya Mubende  biherereye nko mu bilometero 95 uvuye ku murwa mukuru, Kampala, bishyirwamo abantu baketsweho icyorezo cya Ebola muri iki gihe iyi ndwara iri kwiyongera muri Uganda.

Abaganga  bose uko ari 34, barimo inzobere, abafarumasiye n’abaforomo bavuze ko batazasubira mu kazi kandi ko bifuza kwimurwa bakajya gukorera ahandi hatari ibyago byo kwandura Ebola.

Hari bamwe mu bakozi b’ibi bitaro batangaje ko bari mu kato kubwo gukekwaho kwandura Ebola  bagitegereje ibisubizo by’ibizamini by’ubuzima bafashwe.

Abayobozi bavuga ko byibuze hari abantu 36 bakekwaho kuba barwaye Ebola, n’ubwo bose bitaremezwa ko barwaye.

Nibura abantu 23 nibo bamaze gupfa bikekwa ko bishwe na Ebola.

Mu cyumweru gishize muri iki gihugu hamenyekanye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko  cyiswe Sudani.

Umuntu wambere wahitanywe na Ebola muri Uganda  yari umusore w’imyaka 24 y’amavuko, urupfu rwe rwahise rukurikirwa n’abandi bantu batandatu hagati muri uku kwezi kwa Nzeri.

Ikkingo zihari zo gukingira Ebola ntizakoreshwa muri Uganda kuko zikora gusa ku bwoko bw’icyorezo bwiswe Zarire bwagaragaye muri Congo hagati ya 2013 – 2016

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa gereza 13 zo mu Rwanda, n’iy’abana irimo ubucucike
Next articleUwayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yazamuwe mu ntera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here