Uganda: Abantu batandatu bashya banduye Ebola

Minisiteri y’ubuzima mu Gihugu cya Uganda yemeje ko hari abantu batandatu bashya barwaye Ebola muri iki gihugu, iki cyorezo cyageze muri Uganda mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Aba bantu batandatu babonetse mu Karere kari hagati mu gihugu ka Mubende, muri aka Karere niho naho haguye umuntu wambere uzize iki cyorezo ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Abayobozi muri iki Gihugu bari gushakisha abandi bantu batandatu barimo n’umwana w’umwaka umwe baherutse gupfa bikekwako bishwe na Ebola.

Umwe muri aba batandatu yaguye mu karere gahana imbibe na Mubende.

 Iyi ni inshuro ya gatatu iki cyorezo kigeze muri Uganda.

Abantu barenga 40 bahuye n’aba bahitanywe na Ebola ubu bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye bareba ko batanduye. Kyobe Henry Bbosa, umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima y’iki Gihugu avuga ko 11 muri aba barenga 40 bashyizwe mu kato.

Abategetsi ba Uganda bari kubwira abaturage n’imiryango mpuzamahanga ko bafite ubushobozi bwo gukumira iki cyorezo.

Ebola iri muri Uganda yahawe izina rya Ebola sudan, ubu bwoko bwa Ebola bukaba budakanganye ugereranyije n’ubwiswe Ebola Zaire ku buryo yandura n’abantu ihitana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.