Home Amakuru Uganda: Ahakomoka abarwanyi b’ubumutwe wa M23 hamenyekanye

Uganda: Ahakomoka abarwanyi b’ubumutwe wa M23 hamenyekanye

0

Uduce dutuyemo abakonye kongo basaba ubuhungiro muri Uganda nitwo turi ku isonga mu kugira abanya Uganda benshi bashaka kwinjira mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya kongo.

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kisoro mu Majyepfo ya Uganda bwaha Hajji shaffiq Sekandi uvuga ko ari amakuru yavuye mu biro by’iperereza.

Sekandi avuga ko urubyoruko rw’abaturage bo mu bice bya Bunagana, Buramba, Rukundo, Nyarubuye na Busanza bagaragaza ubushake bwo kwinjira mu mutwe wa M23.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urubyiruko rudafite akazi muri utu duce arirwo rufite cyane inyota yo kwinjira mu mutwe wa M23 kuko bumva ko ariho bateze kuzabona ubutunzi cyangwa ikibatunga n’imiryango yabo.

Hajji shaffiq Sekandi, avuga ko amakuru ava mu iperereza agaragaza ko urubyiruko ayoboye rushaka kujya gushakira amafaranga mu mutwe wa M23

Sekandi avuga ko yasabye abakuru b’Imidugudu igize uduce yavuze kuba maso bakamenya ibikorwa byose bihabera bigamije gushakira abayoboke umutwe wa M23 ndetse anashishikariza ababyeyi kumenya gahunda z’abana babo n’imyitwarire yabo.

Ismael Ndambajje umuyobozi w’Akarere ka Bunagana  aburira urubyiruko n’abaturage bose ayoboye kuba maso bakanabwira polisi ibintu byose babona bibateye impungenge.

“ Umuturage wa Uganda uzifuza kujya kurwana intambara muri Congo ariko akazafatwa n’uruhande ahanganye narwo azafatwa nk’umuntu ku giti cye ntabwo azafatwa nk’uwoherejwe na Uganda niyo mpamvu tuburira buri wese utekereza kujyayo.”

Aya makuru y’urubyiruko rwa Uganda rufite inyota yo kujya kurwana mu mutwe wa M23 kugirango rubone amafaranga n’ibitunga imiryango yabo anemezwa na Sarah Nyirabashitsi Mateke, umunyamabanga wa Leta ushinzwe abana n’urubyiruko akaba anahagarariye Akarere ka Kisoro mu nteko ishingamategeko.

Sarah agira ati: “ Hari ababyeyi bamwe bishimira kurekura abana babo ngo bajye kurwana muri Congo ngo babone amafaranga”

Umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce tumwe muri Congo ufatwa n’urubyoruko rwinshi rw’abagande nkaho gushakira amaramuko cyangwa inshuti y’abaturage ugamije kubabohora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwashimishijwe n’uko Bucyibaruta yahamijwe ibyaha -Ibuka
Next articleU Rwanda ni urwambere muri Afurika mu guteza imbere uburinganire -Raporo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here