Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko gutegereza inkingo zikorewe hanze abona harimo ibibazo byinshi bityo ko yasabye abahanga mu gihugu cye gushyira imbaraga mu rukingo rwabo rukaboneka vuba kandi ko biri mu nzira nziza.
Perezida Museveni avuga ibi yabihereye ku kuba ibihugu bikora inkingo za Covid-19 nk’Ubuhinde ari nabyo bifite abarwayi benshi ba Covid-19 bityo kuba nabo batanga inkingo hanze bikaba bitaboroheye.
“Gutegereza inkingo ziturutse hanze ntabwo twabyizera niyo mpamvu nasabye abahanga bacu mu buvuzi kongera imbaraga mu bushakshatsi kugerango tubone urukingo rwacu, ndabona bamaze gutera intambwe kuko muri Kamena bazatangira gusuzumira inkingo zacu ku nyamaswa muri Kanama bakazipimire ku bantu, kandi urukingio rwacu ruzaba rukingira Covid-19 zose.” Perezida Museveni akomeza yizeza abaturage ba Uganda ko umwaka wa 2021 uzarangira urukingo rwa Covid-19 rukorewe muri Uganda rwaratangiye gutangwa.
Usibye urukingo ruri gukorwa muri Uganda haranavugwa umuti wa covid-19 wavumbuwe mu mbuto no mu bindi bihingwa bitandakanye nawo uri kugeragezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima. uyu muti wabonetse muri gashyantare uyu mwaka bivugwa ko wavuye 80% by’abawuhawe.
Nubwo hari ibi bisubizo perezida Museveni avuga ko bizakemura byinshi akomeza gushishikariza abaturage be gukomeza kwitabira gahunda y’ikingira no gukomeza kubahiriza ingambo zo kwirinda Covid-19 ari naho yahereye akurira inzira ku murima abifuzaga ko utubari dukomorerwa.
“ Ntabwo twafungura utubari ubu kuko ntabwo abasinzi bashobora gukurikiza mabwiriza yo kwirinda Covid-19, dufunguye utubari twaba duhaye abanywi umwanya wo kwiyahura kuko ntibaba bagishoboye gukurikiza ambwiriza yo kwirinda icyorezo.” Perezida Museveni atangaje ibi nyuma yo gusabwa na benshi gufungura utubari kuko ari kimwe mu bikorwa bike by’ubukungu bigifunzwe mu gihugu.
Uganda itanagje ko urukingo rwayo ruri hafi kuboneka mu gihe umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu cyumweru gishize aribwo yakoze inama yambere harebwa uburyo Afurika nayo yakwisuganya ikareba uburyo yatunganya urukingo rwayo idategereje urwo ihabwa n’amahanga.
Kugeza ubu hamaze kuboneka inkingo 3 zemewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye arizo Pfizer, AstraZeneca na Johnson&Johnson. izi zose zakozwe n’abanyamerika n’abanyaburayi. Kuba nta ruhare Afurika yagize mu itunganywa zaryo haba mu bushakshatsi no mu igerageza ni bimwe mu bituma ikiri inyuma mu gukingira umubare munini ugereranyije n’indi migabane.
Ukurikije amakuru ahari Uganda nicyo cyaba ari igihugu cyambere ku mugabane wa Afurika kigeze kure ubushakashatsi mu kwikorera urukingo rwa Covid-19.