Home Uncategorized Uganda: Ibyangiritse muri Kaminuza ya Makerere kubera inkongi y’umuriro birenze ukwemera

Uganda: Ibyangiritse muri Kaminuza ya Makerere kubera inkongi y’umuriro birenze ukwemera

0

Ku isaha ya saa saba z’amanywa z’i Kampala, saa sita zo mu Rwanda no mu Burundi, imodoka zizimya umuriro zari zikigaragara kuri kaminuza ya Makerere ndetse n’umwotsi ugicumbeka.

Amwe mu makuru y’ibanze avuga ko uwo muriro kuri iyi kaminuza ya mbere yigamo abanyeshuri benshi mu gihugu ikaba ari nayo yashinzwe bwa mbere muri aka karere ushobora kuba watangiriye ku gisenge cyayo.

Abashinzwe umutekano barimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro yo mu ijoro ryacyeye kuri iki cyumweru yibasiye ibice bimwe bya Kaminuza ya Makerere rwagati mu murwa mukuru I Kampala.

Bamwe mu bakora muri iyi kaminuza bemeza ko umuriro wavuye hejuru ku gisenge k’inyubako,  ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n’imari n’ay’amashami y’iyi kaminuza.

Iyo nyubako y’amagorofa atatu izwi nka ‘Ivory Tower’ y’inkuta z’umweru n’amadirishya y’ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako z’iyi kaminuza.

Ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kaminuza, amafoto agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n’inkuta zo hanze byahindutse umukara. Iyi nyubako izwi nka ‘Ivory Tower’ ni yo irimo n’ibiro by’uwungirije umuyobozi mukuru wa kaminuza n’icyumba kinini cy’inama.

Profeseri Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw’iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.

Kaminuza ya Makerere ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere k’Afurika y’uburasirazuba. Ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry’imyuga.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Amasengesho yabafashije kubana n’abagabo neza
Next articleKicukiro: Bafite impungenge zo kwandura Covid-19 kubera kubura amazi meza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here