Home Ubuzima Uganda igiye kugerageza umuti wa Covid-19 yikoreye

Uganda igiye kugerageza umuti wa Covid-19 yikoreye

0

Igihugu cya Uganda cyatangaje kigiye gutangiza ibikorwa byo kugerageza umuti yikoreye kandi ngo yizeye ko ushobora kuvura icyorezo cya Covid-19.

Uyu muti w’amazi wakozwe n’abahanga bo muri Uganda mu kuvanga imiti bazwi cyane muri icyo gihugu. Abantu barenga ibihumbi 40 bamaze kwandura iki cyorezo cya Covid-19 kuva mu kwa gatatu umwaka ushize muri iki gihugu cyo muri Afrika y’Uburasirazuba.

Ibi bikorwa byo kugerageza uyu muti bigiye gukorerwa mu bitaro bikuru by’igihugu bya Mulago mu murwa mukuru wa Uganda.

Abazakoreshwa muri iri gerageza ry’umuti bose ni abantu bakuze basanzwe baranduye coronavirus kandi ku rugero rutandukanye. Abantu barenga 120 ni bo bazakoreshwa mu gice cya kabiri cy’igerageza, kigamije kwiga niba uyu muti nta bibazo ushobora guzatera ariko cyane cyane niba koko ufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19.

Umwe mu bahanga bakoze uyu muti, mu ijambo yatangaje igihe yari arimo asobanura ibijyanye n’iri gerageza, yavuze ko imbogamizi ya mbere yabaye ukumenya niba uyu muti w’amazi ushobora kugera mu maraso mu gihe ufashwe mu buryo bwo kuwunywa.

Perezida Yoweri Museveni avuga ko Abanyafrika batagomba guhanga amaso gusa ibiva mu bihugu by’abazungu mu gutorera inyishu y’ikibazo ca Covid-19. Byitezwe ko umusaruro w’uyu muti wa Covid-19 uzaboneka mu gihe cy’umwaka wose.

Hari haragiwe impaka nyinshi ku muti w’amazi wakorewe muri Madagascar wakozwe mu cyatsi cya Artemisia, gusa byarangiye bigaragaye ko  udafite ubushobozi bwo kuvura Covid-19.

Integonziza@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda n’u Bwongereza ntibijya imbizi ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu
Next articleBiracyagoye kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko, n’ubwo rishobora kuzagabanya abajyaga mu nkiko – Mutabazi Harrison

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here