Home Amakuru Uganda igiye kwakira impunzi zivuye muri Afghanistan

Uganda igiye kwakira impunzi zivuye muri Afghanistan

0

Uganda iritegura kwakira impunzi 2,000 zivuye muri Afghanistan zihunga icyo gihugu – nyuma yo kubisabwa na leta ya Amerika.

Itsinda rya mbere ry’abanya-Afghanistan 500 byitezwe ko bagera ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha ari imbere kuwa kabiri.

Esther Anyakun minisitiri ushinzwe impunzi yabwiye BBC ko Perezida Yoweri Museveni yemeye kwakira abaturage 2,000 ba Afghanistan abisabwe na Amerika.

Yongeyeho ko nibahagera basuzumwa Covid maze bagashyirwa mu kato. Ibisabwa byose n’ibikenewe bizatangwa na leta ya Amerika.

Nibagera muri Uganda baraba ari impunzi za mbere zihunze ibibazo muri Afghanistan zigeze mu gihugu cya Africa.

Uganda ifite amateka mu kwakira impunzi – ni igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe zahunze ibihugu byazo kubera intambara cyangwa ibindi bibazo.

Muri Uganda impunzi ziba mu nkambi cyangwa muri rubanda. Zimwe zihabwa amasambu zikemererwa no gukora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAgakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro
Next articleAmafoto y’ubukwe bwa Nkusi Arthur n’umunyamakuru Fiona
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here