Home Uncategorized Uganda: Jose Chameleone kubera ubukene yafunze televiziyo ye yari ikiri nshya

Uganda: Jose Chameleone kubera ubukene yafunze televiziyo ye yari ikiri nshya

0

Amezi make ashize, umuhanzi  Jose Chameleone yatangije televiziyo ye ayita, Leone TV.

Iyi televiziyo iherereye i Makindye, mu nkengero z’umujyi wa Kampala yaratangiye abantu barayibona ariko itangirana ibibazo bikomeye rimwe ikavaho ubundi igasubiraho bitera benshi kwibaza ahazaza hayo.

Amakuru yizewe kuri ubu yemeza  ko uyu muhanzi  yananiwe kubonera ibikoresho bikenewe iyi televiziyo kugirango  ikomeze igaragre nk’ayandi ma televiziyo. Bityo akaba yarahisemo kuba ayifunze akongera akisuganya akazagaruka yiteguye.

Jose Chameleone aracyavuga cyane kuri iki kibazo nubwo TV itakiboneka ku mbuga zose za TV abantu bareba.

Uyu muhanzi utakivugwa cyane mu muziki ahubwo uvugwa muri politiki nyuma y’igihe atangaje ko nawe atangiye iyi nzira nyuma yo gushaka no kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala yari ateye intambwe mu gushyiraho televiziyo kimwe n’umuhanzi Diamond ufite televiziyo na radiyo bikomeye mu gihugu cya Tanzania.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbantu 13 nibo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda muri iki cyumweru
Next articleSimba SC ikoze amateka inyagira V Club irangiza amatsinda ari iya mbere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here