Home Amakuru Uganda: Rwandair yanyerereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Uganda: Rwandair yanyerereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe

0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu indege ya Rwandair ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda yanyereye bituma igwa aho itagombaga kugwa kuko yaguye hafi y’inzira ariko ntiyagira ikibazo ndetse mu bagenzi 60 bari bayirimo nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi kibazo giturutse kuri uku kunyerera.

Rwandai mu itangazo yasohoye ivuga ko ibi byatewe “n’ikirere kitari kimeze neza.” muri iri tangazo Rwandair ivuga ko abagenzi bose bari bayirimo bari amahoro nta n’umwe wakomeretse.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda Monitor kivuga ko mu bantu 60 bari muri iyi ndege nibura 20 muri bo ari abari bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba bizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Hari amakuru avugako iki kibuga cya Entebbe nacyo kitari kimeze neza kuko nta birango bihagije byari biri ku kibuga ubwo iyi ndege yanyereraga cyane ko no ku kibuga hari ubunyerere.

Rwandair ni imwe muri kompanyi y’indege idakunda kuvugwaho impanuka hano mu Karere ndetse no muri Afurika.

Si ubwambere ku kibuga cy’indege cya Entebe indege ihanyerereye kuko muri Mutarama 2019 indi ndege ya Ethiopian Airlines (Boeing 737-800) nayo yanyerereye kuri iki kibuga ubwo yahagwaga itwaye abantu 139.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKiyovu yasezerwe na Marines fc mu gikombe cy’amahoro
Next articleKenya: Abapolisi benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here