Home Imikino Uganda yirukanye umutoza Jonathan Mckinstry

Uganda yirukanye umutoza Jonathan Mckinstry

0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda FUFA, ryamaze gutangaza ko ryirukanye bururndu umutoza w’ikipe y’iki Gihugu Jonathan Mckinstry nyuma y’ukwezi ahagaritswe by’agateganyo kuri uyu mwanya.

Jonathan Mckinstry umutoza ukiri muto mu bunararibonye kuko Uganda ari ikipe y’Igihugu ya kabiri yari atoje nyuma yo guhera ku Rwanda hagati y’umwaka wa 2016 na 2017.

Ikinyamakuru cyandika imikino muri Uganda Kawowo cyemeza ko umwe mu bayobozi ba FUFA yagitangarije ko umutoza Mckinstry yamaze kwirukanwa ko igisigaye ari ukubitangaza gusa. Jonathan Mckinstry yari afite amasezerano y’imyaka 3 yo gutoza iyi kipe uhereye muri Nzeri 2019.

Gusa ntazibukwa na benshi kuko yasanze iyi kipe imaze kumenyera kujya mu gikombe cy’Afurika ariko ku ngoma ye iyi kipe yarabinaniwe kuko yatsinzwe na Sudan y’epfo na Malawi bituma itageza amanota yasabwaga ngo yitabire imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021 akaba ri nayo ntandaro yo kwirukanwa kwe.

Nubwo umusaruro we utashimwe na benshi biravugwa ko azahabwa arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nk’imperekeza kuko amasezerano ye asheshwe atarangiye nyuma yuko yahembwaga akabakaba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Mckinstry yatoje ikipe y’Igihugu ya Uganda imikino 17 atsindamo 11 anganya 3 atsindwa itatu, yatsinze ibitego 27 muri iyi mikino mu gihe we yatsinzwe ibitego 12.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMEGHAN MARKLE ntiyagiye gushyingura Umugabo w’umwamikazi Elizabeth II
Next articleRwamagana: Abaturage n’abayobozi ntibahuza imvugo ku muturage wishwe n’abashinzwe umutekano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here