Home Politike Uko Ange Kagame yahinduye ubuzima bw’ababyeyi bakora muri Perezidansi

Uko Ange Kagame yahinduye ubuzima bw’ababyeyi bakora muri Perezidansi

0

Ange Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nk’umunyepolitiki n’umubyeyi ushishikajwe n’imibereho myiza y’abana muri rusange yahinduye imibereho y’abana b’abakozi bakora muri perezidansi nyuma yo kwibaruka imfura ye.

Amakuru atugeraho avuga ko nyuma y’aho Ange Kagame, yibarukiye umwana we w’imfura ubuzima bw’abana b’abakozi bahakora bwahise buhinduka mu mibereho kuko hahise hashyirwaho irerero abo bana bahuriramo ku manywa muri perezidansi. Ibi byanafashije abakozi kuko bizeye umutekano waho basiga abana babo mu gihe bari mu kazi.

Aya makuru akomeza avuga ko iri rerero ryatangiye gukora nyuma yaho Ange Kagame yari atangiye kuzana umwana we kuhirirwana n’abandi bana.

Uwahaye aya makuru ikinyamakuru intego yishimira ko umwana wa Ange Kagame, nta rundi rurimi aganira n’abo birirwana usibye ururimi rw’ikinyarwanda.

“ Kuba umwana we aganira n’abandi bana bose bahirirwa ururimi rw’ikinyarwnada gusa ni ibintu byadushimishije cyane, kuko kuvuga ikinyarwanda ni ababyeyi b’umwana babisabye abakozi babitaho.”

Usibye kuba abana birirwana n’umwana wa Ange Kagame, bagaburirwa bagakangurwa ubwonko bafite n’abakozi  babibitaho mu bijyanye n’isuku n’ibindi byose umwana akeneye. Aho birirwa bafite ishuri bigiramo aho kuryama n’umwanya wisanzuye wo gukiniramo.

Ange Kagame ni umwe mu babyeyi bahwiturira abandi babyeyi kurera abana babo neza bishingiye ku gukina nabo no kubagaburira indyo yuzuye.

Irerero, riri muri politiki y’Igihugu igamije kurwanya imirire mibi no gukangura ubwonko bw’abana.

Izindi nkuru wasoma

Ange Kagame yeretse ababyeyi uko bakuza ubwonko n’igihagararo by’abana babo

Ange Kagame yageneye Se ubutumwa budasanzwe ku munsi udasanzwe

Inganda z’icyayi zaboneye igisubizo abana b’abakozi bazo

Amarerero ari henshi mu Gihugu aho ahuriramo abana bato kuva ku myaka 2 kugeza kuri 6 bagahabwa serivisi zirimo imirire myiza, kwitabwaho n’abarezi mu bijyanye n’isuku bakanaharuhukira mu gihe batari kumwe n’ababyeyi babo. Aya marerero kandi afasha ababyeyi gukora akazi kabo neza kuko baba bizeye umutekano waho basize abana.

Gahunda y’amarerero mu bigo bikoresha abantu benshi ntiragera mu bigo byinshi aho iri cyane ubu ni mu nganda z’icyayi.

Amashusho ya Ange Kagame yereka ababyeyi akamaro ko gukina n’abana babo
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Yacuruje isenene mu ndege bimuviramo gufungwa
Next articleHuye: Ikigega nzahurabukungu cyafashije abanyamahoteli kwigaranzura ingaruka za Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here