Home Ubutabera Uko umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, yitwaye mu kibazo cyananiye Migeprof...

Uko umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, yitwaye mu kibazo cyananiye Migeprof na RIB

0

Ku wa kabiri w’iki cyumweru inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’iterambere ry’umuryango, polisi y’igihugu n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB batumiye abanyamakuru babaganiriza uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu Rwanda n’uko riteye impungenge. gusa benshi mu bayobozi bayboye ibiganiro ntibashoboye kugaragaza ishusho y’iki kibazo batabarwa na IGP Dany Munyuza

Abanyamakuru baganirijwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru muri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya ihophoterwa rishingiye ku gitsina.

ibiganiro by’aba bose byibandaga ku kugaragaza uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu Rwanda riko ntibatange iibare igaragaza abahohotewe n’ibirego birebana n’iki cyaha byatanzwe.

Abanyamakuru bakomeje kubaza aba bayobozi babashimira ku biganiro batanze ariko babasaba kubaha imibare y’uko iki kibazo gihagaze.

Mu bayobozi babajijwe imibare igaragaza uko ikibazo cy’ihohotera gihagaze ntibabone imibare harimo Ms MUREBWAYIRE Shafiga, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ihohoterw muri RIB. Mrs. Assumpta INGABIRE, umunyamabanga uhoraho muri Migeprof na Silas NGAYABOSHYA umuyobzi ushinzwe guteza imbere umugore.

Umwe mu banyamakuru yagize ati: “Twishimiye ibiganiro mwaduhaye ariko kuva mu gitondo ntimuraduha imibare igaragaza uko iki kibazo giteye, ahari kuduha imibare menya bitemewe.”

Uyu munyamakuru akimara gutanga iki kibazo kuko hari ku nshuro ya kabiri akibaza abantu batandukanye ariko ntihagire ugisubiza. umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza wari ukurikiye ibi biganiro yahise afata icyemezo asaba abapolisi ayobora mu ibanga rikomeye kumuzanira iyo mibare.

Umupolisi muto yazanye iyo mibare ayihereza undi mupolisi ifite ipeti ryo hejuru wari wegeranye na IGP nawe arayimushyikiriza.

IGP Dan Munyuza wari watse ijambo ngo atange igitekerezo yahise aboneraho atangaza iyo mibare bigaragara ko akemuye ikibazo cyari kimaze umwanya munini cyaburiwe igisubizo.

Nyuma yo gutangaza iyi mibare IGP Dan Munyuza yahise asaba inzego zitandukanye. “gukora ubushakashatsi butari ubw’imbere mu gihugu gusa bakabukora ku rwego mpuzamahanga bugamije kureba aho u Rwanda ruhagaze ku rwego mpuzamahanga kugirango harebwe izindi ngamba zafatwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Imibare ya tanzwe na IGP Dan Munyuza igaragza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama 2021, polisi y’u Rwanda yakiririye ibirego by’ abana basambanyijwe 3877, abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu ni 954mu gihe abareze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nabo bashakanye ari 2350.

IGP Dan Munyuza yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi avuye ku muyobozi mukuru wungirije mu Ukwakira 2018 nyuma yaho Perezida Kagame yari amaze guhindura guverinoma.

Imibare yatanzwe y’ibyaa byose byakozwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama 2021

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIdamange yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 15
Next articleAbayoboke ba ADF bashakaga kugaba ibitero muri Kigali baguwe gitumo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here