Home Ubutabera Uko uwakatiwe n’inkiko ashobora guhanagurwaho ubusembwa

Uko uwakatiwe n’inkiko ashobora guhanagurwaho ubusembwa

0
Usibye ubucucike nta kindi kijyanye n'uburenganzira bwa muntu kibangamiye abafungiwe muri gereza zo mu Rwanda

Amategeko y’u Rwanda yemera ko umuntu wese wakatiwe igihano gikomotse ku cyaha cy’ubugome cyangwa ku cyaha gikomeye ashobora guhanagurwaho ubusembwa. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko bikorwa, icyo bisaba, igihe bikorerwa n’akamaro bigirira uwabisabye.

Ubusanzwe kuba umuntu yarakatiwe ibihano n’inkiko (cyane cyane igifungo kingana cyangwa kirenze amezi (6) hari uburenganzira butandukanye bimwambura.

Aha twatanga ingero zitandukanye nko kuba uwo muntu adashobora kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, kuba umusenateri cyangwa umudepite, kuba umukozi wa Leta, ntashobora kujya mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo cya Leta, ntashobora kuyobora koperative n’ibindi.

Ntanashobora no gutorwa mu matora y’inzego z’ibanze kuko itegeko ngenga rigenga amatora rivuga ko umuntu utari inyangamugayo atemerewe gutorwa kandi mu gisobanuro cy’ijambo inyamugayo iri tegeko rivuga ko uwakatiwe igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu adashobora gufatwa nk’inyangamugayo. Hari n’ubundi burenganzira atakaza tutarondora muri iyi nkuru.

Birumvikana ko ubusembwa bwo kuba umuntu yarakatiwe ibihano n’inkiko butuma hari uburenganzira bwinshi atakaza. Nyamara ariko abantu benshi ntibazi ko amategeko y’u Rwanda yemerako ubu busembwa bushobora guhanagurwa.

Reka turebere hamwe uko bikorwa n’icyo bisaba nk’uko biteganywa n’itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha kuva ku ngingo ya 259 kugeza kuya 266.

Usaba ihanagurabusembwa agomba kuba amaze nibura imyaka 5 afunguwe kandi yaragaragaje imyitwarire myiza

Ihanagurabusembwa rishobora gutangwa iyo hashize imyaka 5 kandi muri icyo gihe uwakatiwe agomba kuba yarakomeje kugaragaraho ibimenyetso nyakuri by’imyifatire myiza.

Kuwakatiwe igihano cy’ihazabu, Icyo gihe cy’imyaka 5 kibarwa kuva ku munsi imikirize y’urubanza rumuhana rutagishoboye gusubirwaho naho ku wakatiwe igifungo, icyo gihe kibarwa kuva ku munsi yafunguriweho burundu cyangwa kuva ku munsi yaboneyeho ifungurwa ry’agateganyo iyo atigeze aryamburwa.

Ku byerekeye abasubiracyaha n’abarengeje igihe cyo gukurikiranwaho ibihano, igihe kibarwa ni icy’imyaka icumi (10) kuva bafunguwe cyangwa kuva ku munsi igihe cyo kudashobora gukurikirana ibihano cyatangiriye.

Uwifuza ihanagurabusembwa hari ibindi asabwa

Uretse mu gihe irangizwa ry’urubanza ryaba ryarashaje, uwakatiwe agomba kugaragaza ko yatanze amagarama y’urubanza, ihazabu n’indishyi z’akababaro cyangwa se ko yabisonewe.

Iyo atabiboneye gihamya, agomba kwerekana ko Leta cyangwa abakorewe icyaha baretse kukimukurikiranaho. Ariko, iyo uwakatiwe agaragaza ko ari umutindi nyakujya ikaba ari yo mpamvu yatumye atishyura amafaranga yaciwe, ashobora guhabwa ihanagurabusembwa, naho yaba atatanze amafaranga cyangwa yaratanze igice.

Uko gusaba ihanagurabusembwa bikorwa

Uwakatiwe wifuza gusaba ihanagurabusembwa abyandikira Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikare. Uko gusaba kuvuga itariki nyayo y’imikirize y’urubanza yahaniwemo n’ahantu hose uwakatiwe yabaye kuva afunguwe.

Dosiye yohererezwa Ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku myifatire y’usaba ihanagurabusembwa. Ubushinjacyaha bwaka ibyemezo by’inkiko (matolewo) uwakatiwe yagiye ahanirwamo, inyandukuro y’igitabo cy’aho yafungiwe cyanditsemo igihano yarangije, bukaka n’icyemezo cy’indangabihano.

Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rufata icyemezo ku ngingo z’Ubushinjacyaha mu gihe kitarenze amezi 2, usaba ihanagurabusembwa cyangwa umwunganira amaze kubazwa cyangwa barahamagawe ku buryo buteganyijwe n’itegeko.

Si ihame ko usaba ihanagurabusembwa aryemererwa

Birashoboka ko usaba ihanagurabusembwa ashobora kutaryemererwa. Iyo ritemewe, ntirishobora kongera gusabwa imyaka ibiri (2) itarangiye.

Twanzura…

Mu gusoza iyi nkuru tubabwire ko gusaba Ihanagurabusembwa bifite akamaro cyane kuko rituma uwarihawe adakomeza gufatwa nk’uwakatiwe ibihano n’inkiko kandi kuva ubwo rihita rinavanaho iburabubasha ryose bityo uwarihawe agasubirana bwa burenganzira bwose twabonye hejuru yari yaratakaje.

Icyakora, iyo uwahawe ihanagurabusembwa yitwaye nabi akongera kugwa mu cyaha gihanishwa igifungo kingana cyangwa kirenga imyaka itanu (5) kandi akagikora hatarashira nibura imyaka 5 ahawe ihanagurabusembwa, icyo gihe ihanagurabusembwa yahawe riherako rikurwaho.

Muri icyo gihe Ubushinjacyaha nibwo buregera Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare hakurikijwe ububasha bwa buri Rukiko, rukaba ari rwo rwemeza ikurwaho ry’ihanagurabusembwa. Igihe ihanagurabusembwa rikuweho, rifatwa nkaho ritigeze ribaho.

Mbonereho rero gukangurira abantu bose barangije ibihano byabo bakatiwe n’inkiko ko bagerageza kwitwara neza muri societe aho batuye, bagaharanira kuba indakemwa mu mico no myifatire kugira ngo igihe nikigera bazabone amahirwe yo kuba bahanagurwaho ubusembwa batewe no kuba barakatiwe ibihano n’inkiko bityo basubirane uburenganzira bwabo bahoranye mbere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBiravugwa ko Perezida wa Centrafrica, Touadera ari kuvurirwa i Kigali
Next articleIyo atumva RTLM ntiyari gukora Jenoside- Ushinja Kabuga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here