Home Amakuru Ukraine irasaba ko Uburusiya bwirukanwa mu muryango w’abibumbye

Ukraine irasaba ko Uburusiya bwirukanwa mu muryango w’abibumbye

0

Perezida wa Ukraine, Volodimyr Zelensky, avuga ko ibihano bizame gufatirwa Uburusiya bidahagije ko bikwiye kongerwa bugakubitwa hasi ndetse bukanirukanwa mu muryango w’abibumbye bukamburwa icyicaro gihoraho mu kanama ku mutekano k’uyu muryango.

Ubu busabe bwa Perezida Zelensky, bwakiriwe n’Ibihugu byinshi bikomeye nk’uko byemezwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Iki kinyamakuru cyemeje ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakiriye neza iki cyifuzo cya Ukraine ukaba ushaka kuganira n’umuryango w’abibumbye ku byo kwirukana Uburusiya muri uyu muryango.

Fox News yo muri Amerika yo itangaza ko bamwe mu badepite bamaze gutegura umushinga w’itegeko bitegura kuwugeza mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite b’iki Gihugu ( Congress) usaba Perezida Joe Biden, kuganira n’umuryango w’bibumbye uko Uburusiya bwakwirukanwa mu muryango w’abibumbye.

Umuryango w’abibumbye washinzwe mu mwaka wi 1945, ukaba ugizwe n’akanama k’umutekano kagizwe n’ibihugu 15 bishyirwaho n’itegeko shingiro ry’uyu muryango. Muri ibi bihugu 15 harimo 5 bifite icyicaro gihoraho aribyo, Ubushinwa, Uburusiya, Ubwongereza, Ubufaransa na Leta zunze ubumwe za Amerika. Uburusiya bwafashe uyu mwanya busimbuye Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zari zimaze gusenyuka mu mwaka wi 1991.

Ibi bihugu 5 bifite icyicaro gihoraho buri kimwe gifite ububasha bwitwa Veto, bwo kuburizamo umwanzuro wose wafashwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye.

Abanyepolitiki n’abasesenguzi mu bya politki bavuga ko kwirukana Uburusiya muri uyu muryango no kubwambura icyicaro gihoraho mu kanama gashinzwe umutekano ko bitashoboka kuko ibihugu bitanu bifite iki cyicaro bigihabwa n’itegeko shingiro ry’uyu muryango.

Umuvugizi wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, we ntavuga rumwe n’aba basesenguzi n’abanyepolitiki ko iki cyemezo kidashoboka kuko we yemeza ko itegeko shingiro rishyiraho ibi bihugu rinateganya uburyo igihugu kimwe gishobora kwirukanwa kikanamburwa uyu mwanya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdimbati arashinjwa kubyarana impanga n’umwana w’imyaka 17 w’i Nyaruguru
Next articleNdimbati afunzwe azira gusambanya umwana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here