Home Ubutabera Ukurikiranyweho kwica George Floyd yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni $1, uko byakiriwe…

Ukurikiranyweho kwica George Floyd yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni $1, uko byakiriwe…

0
George Floyd and Dereck Chauvin

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga y’ingwate ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda).

George Floyd na Dereck Chauvin

Chauvin yarekuwe ejo ku wa gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.

Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu.

Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi. Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

Nubwo Bwana Chauvin yarekuwe, ingwateyatanze irimo ibyo agomba kubahiriza.

Mu nyandiko z’urukiko harimo ko iyo ngwate yizejwe n’ikigo gitanga ingwate, nkuko bitangazwa na televiziyo CBS Minnesota.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza.

Birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko umunyamategeko uburanira umuryango wa Bwana Floyd, Ben Crump yavuze ko kurekurwa kwa Chauvin arishye ingwate ari ikintu kibabaje bigaragaza ko bakiri kure yo kubona ubutabera kuri George wishwe nabi.

Biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe.

Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid19, Abagore babuze ubwishyu bw’amazu bakoreragamo ubukorikori
Next articleAbagore bahombejwe na Covid19 bashoka ibishanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here