Home Amakuru Ukwibohora 25: RMC n’umunyamakuru Ntwali ntibemeranya

Ukwibohora 25: RMC n’umunyamakuru Ntwali ntibemeranya

0
Umunyamakuru Ntwari John Williams na Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC (foto net)

Mu kiganiro mpaka cyo ku wa 1 Nyakanga 2019 cyateguwe n’umuryango Media Impacting Communities (MIC) kigaca ku maradiyo agera kuri 5 yumvikana mu Rwanda, cyari kigamije kugaragaza uko itangazamakuru rihagaze nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC Bwana Mugisha Emmanuel yavuze ko asanga inkuru zose zikorwa n’abanyamakuru nta kibazo zitera mu gihe zidacamo abanyarwana ibice.

Umunyamakuru Ntwali John Williams na Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC (foto net)

Ibyo yabivuze ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro, aho bavugaga ku umusanzu w’itangazamakuru mu nzira yo kwibohora, ariko banagaragaza ko hari ibinyamakuru bikora nk’aho bibiba amacakubiri mu bantu cyangwa hagati y’ibihugu kandi nyamara inzego zishinzwe ukwigenzura kw’abanyamakuru ntizigire icyo zibikoraho.

Aha niho Mugisha Emmanuel yavuze ko uwo aba ari umurongo bahisemo bityo akaba abona nta kibazo biteye mu gihe bidahungabanya abanyarwanda, ariko Umunyamakuru John Williams Ntwali ubwo yafataga ijambo yahise amusubiza ko n’ubwo ibyo bitangazamakuru bitagonganisha abantu ariko bikaba byagonganisha igihugu n’ububanyi n’amahanga biba binabangamiye abenegihugu.

Iki gisubizo cya Mugisha Emmanuel kandi abanyamakuru benshi bagaragaje ko batunguwe na cyo, ndetse umwe muri bo atangariza ikinyamakuru Intego ko iyo aba Mugisha yari gushaka ubundi buryo abisobanuramo ariko bitagaragara ko itangazamakuru ryica amahame agenga umwuga w’itangazamakuru rishyigikiwe.

Uyu munyamakuru yagize ati “Byibuze iyo asubiza ko nta muntu waje kurega kugira ngo RMC ibikurikirane, aho kugaragaza ko ibyo abantu bose bemera nk’amahame y’itangazamakuru ry’umwuga atagomba kubangamira abantu n’ubusugire bw’ibindi bihugu byemewe”

cyakora muri iki kiganiro Burasa Jean Gualbert Umunyamakuru umaze igihe muri uyu mwuga na we yagaragaje ko nyuma y’imyaka 25 abanyarwanda bibohoye badasize inyuma abanyamakuru, kuko agereranyije n’imyaka yashize uburyo ibinyamakuru nka Rwanda Rushya n’ibindi byahuraga n’ibibazo nko gufungwa no kubundabunda, ariko ubu u Rwanda rukaba rwarabirenze.

Aha kandi ni ho Mugisha yavuze ko nta banyamakuru bari mu munyururu bazira inkuru bandika, nabyo bikaba bigaragaza ko hari intambwe nini ari nabyo byashimangiwe na Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga w’inama nkuru y’itangazamakuru wavuze ko ibipimo bikorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, bigaragaza ko ubwisanzure n’iterambere by’itangazamakuru mu Rwanda bihagaze neza, kabone n’ubwo hari imiryango mpuzamahanga ivuga ibitandukanye, ngo ariko abanyarwanda bahisemo uburyo bwabo bwo kwigenzura.

Muganwa Gonzaga nawe uhagarariye ihuriro ry’abanyamakuru bo mu Rwanda ARJ ashimangira ko itangazamakuru ryo mu Rwanda uko rihagaze, ari kimwe mu bigaragaza uko igihugu cyose gihagaze mu iterambere, ko nta gisiga ikindi.

Twababwira ko nyuma y’imyaka 25 abanyamakuru bamwe baheruka kugaragariza Perezida Kagame ko bakomeje kwiteze imbere aho bari bafite gahunda yo gushinga SACCO izabafasha kwiteza imbere, ariko nyamara bikarangira bashinze IKIMINA.

Uwizeyimana Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAristide Nzajyibwami a.k.a Tapir yakoze urutonde rw’ibyo anenga!
Next articleKwibohora 25: Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here