Home Imyidagaduro Umubiri wa Yvan Buravan wakuwe mu Buhinde

Umubiri wa Yvan Buravan wakuwe mu Buhinde

0

Umubiri wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu Buhinde wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye mu Buhinde yagejeje umubiri wa Yvan Buravan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Nyuma yo kwakirwa n’abo mu muryango we, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerejwe ko hamenyekana gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro.

Yvan Buravan w’imyaka 27 y’amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y’urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n’abakomeye, ibyamamare ndetse n’abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga aratangira kuburana mu mizi mu kwezi gutaha
Next articleUrubanza rwa Mugabekazi rwarikoroje hagaragazwa uburakari kuri twitter
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here