Home Amakuru Umudepite wari kubise yitabaje igare rimugeza kwa muganga

Umudepite wari kubise yitabaje igare rimugeza kwa muganga

0

Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) yanyonze igare ari ku bise kuri iki cyumweru ajya ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo.

Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: “Mu by’ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze”.

Uyu muvugizi w’ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze – mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk’urwo.

Madamu Genter, w’imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare.

Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye “ntibyari bibi cyane” ubwo we n’umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare.

Julie Anne Genter

Uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w’igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi.

Kuva icyo gihe, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi – bamwe bakabonkereza ku kazi.

Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w’iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw’umuhungu rw’amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy’inteko.

Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

Stella Creasy
Depite Stella Creasy mu cyumba cy’inteko ishingamategeko mu kwezi kwa cyenda hamwe n’umwana we w’umuhungu, ubu yabwiwe ko adashobora kumugarura mu nteko
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleERF: Small businesses should be put into consideration
Next articleMuhayimana yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa mu ntangiriro z’urabanza mu mizi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here