Home Ubutabera Umufaransa wambere waregwaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi yabaye umwere

Umufaransa wambere waregwaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi yabaye umwere

0

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahanaguyeho umunyamakuru icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, Uyu niwe mu faranbsa wambere wari ugiye kuburanishwa ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi..

Polony, w’imyaka 47, yari akurikiranyweho ibirego by’amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro hamwe n’ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

Ni bwo bwa mbere byari munyamakuru wo mu Bufaransa aburanishijwe kuri iki cyaha.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

Abanyarwanda baba mu Gihugu cy’ubufaransa mbere y’uko Natacha Polony atangaira kuburana bari bishimiye iyi ntambwe itewe n’ubutabera bw’ubufaransa mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gihughu mu itangazo ryabo bagiraga bati:

“ Twaharaniye igihe kirekire ko amategeko y’Ubufaransa yatangira guhana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko ibi byemewe twifuje ko bitaguma mu nyandiko gusa ahubwo ko byashyirwa mu bikorwa none bigeye gutangirira ku muntu udasanzwe Natacha Polony.” 

Natacha Polny icyaha yari akurikiranyweho yagikoze mu gihe u Rwandan’isi yose bari bagiye kwibuka abazize Jenoside ku nshuro ya 24, icyo gihe Natacha Polony yaganiraga n’umunyamakuru wa radio Inter amubwira ko “ Nta tandukaniro ryari hagati y’abicaga n’abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yagize ati:  “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.”

Natacha Polony akimara kuregwa yemeye ibyo yaregwaga mu bushinjacyaha avuga ko adahakana Jenoside yakorewe Abatusti ko ibyo yavuze byarebaga abayobozi bitarebaga abaturage.

Yagize ati:  “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”.

Natacha Pelony, ni umunyamakuru w’icyamamare mu Bufaransa wavutse kuwa 15 Mata 1975, avukira mu mujyi wa Paris ni umwe mu banyamakuru bafite amateka akomeye muri iki gihugu kuko yakoreye ibitangazamakuru bikomeye birimo Canal+, le Figaro, France 2, Europe 1 n’ibindi mbere y’uko ajya gutangira ikinyamakuru cye kitwa Marianne. Usibye kuba umunyamakuru yigeze kubaho n’umunyepolitiki mu ishyaka Mouvement de Soutien n’ubwo atabikomeje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yavuze ko itemera ifungwa rya Paul Rusesabagina
Next articleAmatora ya Perezida azaba dufite abaduhagarariye kuva ku Mudugudu -depite Habineza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here