Home Ubutabera Umugabo 1 muri 4 mu Rwanda, ahohoterwa n’umugore – Ubushakashatsi

Umugabo 1 muri 4 mu Rwanda, ahohoterwa n’umugore – Ubushakashatsi

0

“Wowe ntabwo uri umugabo. Uri umukene. Umugabo wanjye ni HCR!” – Aya ni amagambo y’umugore w’imwe mu nkambi ubwo yabwiraga umugabo we.

Uru ni urugero rumwe rw’amagambo akunze gukoreshwa n’abagore batuye mu nkambi z’impunzi bashaka kugaragaraza ko abagabo babo ntacyo bakimaze kuko badashobora kubahahira ahubwo bategereza inkunga z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Ibi byemezwa n’umuryango RWAMREC – uharanira uburenganzira bwa muntu cyane ubw’abagabo, ukanateza imbere ihame ry’uburinganire, ukurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina.

Aya magambo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ihohoterwa ribabaza umutima, rikorerwa abagabo batandukanye badadifite ubushobozi bwo gutunga ingo zabo bitewe n’ibibazo bishingiye ku mikoro make y’umugabo. 

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko abaharanira uburenganzira bw’abagabo, bemeza ko mu nkambi z’impunzi ndetse n’ahandi mu ngo zisanzwe zo mu gihugu zirimo umugabo ukennye cyangwa udafite ubushobozi buhagije bwo guhahira urugo, akorerwa ihohoterwa ribabaza umutima n’umubiri kubera amagambo akomeretsa babwirwa n’abagore babo nkuko bishimangirwa na Bwana Fidèle Rutayisire, umuyobozi mukuru w’umuryango RWAMREC. 

Covid19 yazamuye amarangamutima ya benshi

Muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya koranavirusi, abenshi mu bagabo bagezweho n’ubukene bwatewe n’ihungabana ry’ubukungu riterwa n’ingaruka za Covid19. Ibi byatije umurindi ihohoterwa ribakorerwa. 

“Muri iki gihe cya Covid19, ibibazo nk’ibi byariyongereye. Ubukungu bwifashe nabi ku bagabo benshi kuko imirirmo yarahagaze. Ibi bituma abagore babo babahoza ku nkeke zishingiye ku bukene.” – Bwana Fidele Rutayisire ukuriye RWAMREC. 

Motari Kazungu (ntabwo ari amazina ye y’ukuri – ni amazina yahawe) atuye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge. Asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto. Afite umugore n’abana batatu. Mbere y’uko icyorezo cya Covid19 cyaduka yari asanzwe abayeho we n’umuryango we mu buryo busanzwe ariko butarimo ubukene bukabije. Avuga ko ubwo leta yatangiraga gufata imyanzuro ikarishye yo Kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, harimo na GUMA MU RUGO ngo ibintu byatangiye kuba bibi.

“Guma mu rugo ya mbere yabaye amateka akomeye iwanjye mu rugo. Ibaze nawe kumara ibyumweru birenga 3, ntakintu winjiza. Abana babaga bakeneye ako gasukari. Byari bikomeye. Umugore wanjye byari bigeze aho andeba akambonamo nk’umuntu wa fake, udafite icyo amaze. Hari amagambo yakoreshaga akomeye nkumva nava mu rugo nkiruka, ariko kuko ntakundi nari kubigenza narihanganye” – Motari Kazungu. 

Ubuhamya bwa Kazungu abuhuriweho n’undi mugabo usanzwe akora akazi ko kwigisha mu kigo cy’amashuri kigenga kibarizwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mugabo nawe twamuhaye izina ritari irye rya Mwalimu Karoli. 

Karoli avuga ko nyuma yaho icyorezo cya Covid19 cyadukaga, ubuyobozi bw’ishuri yigishagaho bwafashe umwanzuro wo kuba bahagaritse imishahara bahembanga we n’abandi barimu bamwe na bamwe bakoranaga ubuzima bukabakomerera.

“Ubuyobozi bw’ishuri bwaraduhagaritse njyewe na bagenzi banjye, kuko n’ubundi amasomo yari yahagaze. Byatangiye batwemerera kuduhemba igice cy’umushahara twari dusanzwe tubona, ariko nyuma yaho n’icyo gice kiza guhagarara, ubuzima butangira kudusharirira” – Mwalimu Karoli.

Uyu mugabo avuga ko kuba atarakibona umushahara yahoranye byatumye icyubahiro n’agaciro yari afite imbere y’umugore byarayoyotse, ahubwo agatangira gusuzugurwa no kubwirwa amagambo ababaza umutima. 

Karoli ati “Ariko wari wumva umugore akubwira ijambo, ukamureba akabura icyo wamusubiza. Abagore b’iki gihe ni ukubitondera. Agufatanya n’ubukene akakubwira amagambo akomeye ku buryo ushobora kurakara ukaba wamumerera nabi bakagufunga. Naramwihoreye akajya avuga ibyo ashaka ariko nkicecekera”.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIJEPROF) isobanura ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. 

MIJEPROF ivuga ko umwe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Bwana Yvon Dallaire, umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka mu gihugu cya Canada yakunze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa bitewe n’ibintu bitandukanye. Icya mbere yatunze agatoki n’abagore ubwabo basigaye bumva ko hari amategeko aberengera bakabyitwaza ku buryo harimo abumva nabi ihame ry’uburinganire bakaryitwaza bagahohotera abagabo babo.

Ibi kandi bishamangirwa na Fidele Rutayisire ukuriye RWAMREC, kuko nawe yemeza ko iki kibazo bamaze ku kibona no mu Rwanda ko gihari. 

Asobanura ibindi babona bitera iri hohoterwa by’umwahariko mu Rwanda harimo n’amateka yakunze kuranga imibanire mu miryango yo hambere aho wasanga abagore bahohoterwa cyane nabo bakaba basigaye babikora mu rwego rwo kwihorere. Atanga urugero rw’uko akenshi ku ihohoterwa rikorerwa ku mubiri hari abagore bakomeretse abagabo babo mu rwego rwo kwirwanaho.

Ibindi mu biri ku isonga mu bitera iri hohoterwa harimo ubujiji, ubusinzi, kudasobanukirwa amategeko n’ibindi….

UMUCO nawo watije umurindi iki kibazo

Ijambo umuco risobanuye byinshi. Abahanga mu ndimi n’ubuvanganzo basobanura ko umuco ari uruhurirane rw’insobe rugizwe n’ubumenyi, imyemerere, ubugeni, amategeko, imyitwarire yemewe, n’ibindi.

Iki gisobanuro cyumvikanisha ko umuco uba ugamije ineza za benewo. Ku rundi ruhande ariko hari imfuruka ushobora kureberamo umuco ukabona ko ushobora kubangamira ibintu bimwe na bimwe bitewe n’aho ibihe biba bigeze.

Umuco nyarwanda uvuga ko Umugabo ari umutware, akaba n’umutwe w’urugo. Ibi kandi bishimangirwa n’inyandiko zo muri bibiliya cyane cyane ku bayemera. 

Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryaje risumbura iryari risanzwe ryo ryavugaga ko umugabo ari we mutware w’urugo, riha ububasha n’umugore kuba nawe yaba umutware w’umuryango.

Ni ubwo iri tegeko ryahindutse ariko ntabwo imyumvire irahinduka kuko akenshi ishingano z’urugo zireba abagabo kurusha abagore nkuko byemezwa n’ubushakashatsi butandukanye bwakorewe mu ngo zo mu Rwanda.

Bumwe muri ubu bushakatsi ni ubwa RWAMREC aho busobanura ko umugabo wabuze ububasha bwo gutunga urugo rwe cyangwa kuzuza inshingano z’umugabo mu rugo akenshi atakarizwa icyizere.

Abagore benshi bitwaza ubushobozi buke bw’abagabo babo bakabahoza ku nkeke, bakoresha amagambo ababaza umutima nkuko bisobanurwa n’abasesengura imibanire y’abagabo n’abagore.

Imibare y’abahohoterwa iri hejuru 

Imibare ituruka mu muryango HAGURUKA, uharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane abagore n’abana igaragaza ko mu mwaka ushize bakiriye ibibazo by’ihohoterwa bibarirwa ku 3,266, muribyo ibyatanzwe n’abagabo bahohotewe n’abagore n’abakobwa bibarirwa kuri 41%.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), iheruka gusohoka nayo yerekanye ko hagati y’umwaka wa 2016 n’uwa 2019, abagabo 7,210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose. 

Abagabo bashya bakorewe ihohoterwa bagasigirwa ibimenyetso byaryo ku mubiri [aha ni nko gukomeretswa] bangana na 6,113 mu gihe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari 1,097.

Iyi raporo yerekana ko ubukana bw’ibi byaha bugenda bugabanuka kuko nko mu 2018, abagabo bahohotewe bari 2,015 mu gihe mu mwaka wakurikiyeho bageze kuri 998.

Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2015, hakiriwe dosiye 669 (z’abagabo n’iz’abagore) zijyanye no gukubita no gukomeretsa, 89 z’ubwicanyi na 23 zijyanye no kwiyahura. Mu 2016, dosiye zakiriwe ni 641 zo gukubita no gukomeretsa, iz’ubwicanyi ni 97 mu gihe izo kwiyahura ari 17.

Mu 2017 kandi hakiriwe dosiye 784 zo gukubita no gukomeretsa, 86 z’ubwicanyi na zirindwi zo kwiyahura. Mu 2018 yakiriye dosiye 979 zo gukubita no gukomeretsa, 95 z’ubwicanyi mu gihe izo kwiyahura ari 24.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango RWAMREC ku ihohoterwa rikorerwa abagabo n’abahungu, mu turere twa Huye na Kicukiro bwerekanye ko abenshi mu bagabo cyangwa abahungu bahohoterwa ariko bagahitamo kubigira ibanga.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo gishingiye cyane ku myumvire ishamikiye ku muco nyarwanda, ivuga ko umugabo adakwiye kugaragaza imbaraga nke imbere y’umugore, ngo biramutse binabaye byaba ari agahomamunwa, bigatuma abagabo bahohoterwa bahitamo kubigumana ntibabishyire hanze.

Ubuyobozi bw’umuryango RWAMREC busobanura ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorera abagabo n’abahungu gihari cyane kurusha uko abantu babitekereza.

Uyu muryango ukaba ukunze kwakira ibibazo by’abagabo n’abahungu bahohotewe n’abagore cyangwa abakobwa, ngo kuko nibura buri kwezi bakira ibibazo bigera ku icumi by’abagabo n’abahungu bahuye n’icyo kibazo.

Uyu mubare ngo ni igitonyanga mu Nyanja kuko abafite iki kibazo ari benshi kurusha abatinyuka kubishyira hanze. RWAMREC isobanura ko nibura umugabo umwe mu bagabo bane ahohoterwa n’umugore cyangwa umukobwa.

Ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa abagabo

Ihohoterwa rikorwa ku gitsina: Hari abafatwa ku ngufu (viole conjugale – domestic violence), abakobwa bafata kungufu abahungu bakundana cga abagabo bakorana bitwaje imyanya y’imirimo bakora. Ihohoterwa rikorerwa ku mubiri: barakubitwa, baricwa, barakomerestwa.  Ihohoterwa ribabaza umutima: babwirwa amagambo akoremeretsa, bahozwa ku nkeke. Ihohoterwa rishingiye ku mitungo: bamburwa uburenganzira ku mitungo y’abagore bashakanye, baratsikamirwa mu gihe habayeho gutandukana (divorse).
 

Ubushakashatsi bwa minisiteri ishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndeste n’iterambere ry’umuryango (MIJEPROF) bwerekana ko hari ikizere ko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa buri wese rizageraho rigacika mu Rwanda, gahunda nziza za leta nizikomeza gushyirwa mu bikorwa.

Ibi bizagerwaho mu gihe inzego zose ziri muri uru rugamba nizikomeza gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ihohoterwa iryaryo ryose.

NGIRINSHUTI Placide

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngorane z’abagore baterwa inda n’abanyamahanga baza mu Rwanda bagahita bigendera
Next articleIkiruhuko cyo kubyara ku bagabo kimwe mu bimenyetso bw’ubusumbane bw’ibitsina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here