Home Ubutabera Umugore rukumbi uregenwa na Rusesabagina yatangiye kwisobanura

Umugore rukumbi uregenwa na Rusesabagina yatangiye kwisobanura

0

Angeline Mukandutiye umugore umwe gusa uregwa mu rubanza ruvugwamo cyane cyane Paul Rusesabagina yemeye icyaha aregwa cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yavuze uko yashishikarije abakobwa bari kumwe mu mpunzi kwinjira mu barwanyi ba FLN.

Mukandutiye yavuze ko bamwe mu bareganwa nawe abazi muri Congo, abo barimo uwari ku ipeti rya colonel muri FLN, umwana wa Wilson Irategeka, Herman Nsengimana wabaye umuvugizi wa FLN, n’abandi.

Muri uru rubanza abantu bagera kuri 20 baregwa ibyaha by’iterabwoba, ruri kugana ku musozo wo kumva buri umwe mu baregwa yiregura.

Paul Rusesabagina, ufatwa nk’ukomeye muri uru rubanza mu kwezi kwa gatatu yavuze ko “nta butabera arutegerejemo” bityo ko atazarugarukamo.

Mukandutiye w’imyaka 70, yavuze ko yari umwalimukazi kandi kuva mu 1986 – 1994 yari ushinzwe amashuri (inspectrice) muri Nyarugenge i Kigali, akaba umugore wa mbere wahawe uwo mwanya mu Rwanda.

Mukandutiye yavuze uko yahunze u Rwanda mu 1994 akajya mu cyari Zaire agatatana n’umuryango we, agahunguka mu 1997 akaba iwabo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Gusa avuga ko yongeye guhunga mu 1998 kuko intambara y’abacengezi irangiye “habayeho guhiga abahungutse bava muri Congo.”

Ati: “Rwose pe, nabonye nta mutekano ngize nsubira muri Congo, nasanze impunzi muri Rutshuru na Masisi niho nabaye, n’ubu nageze ino mvuye muri Masisi.”

Yavuze ko umutwe witwaga ALIR (Armée de Libération du Rwanda) wasenyutse mu 2000 hakavuka FDLR ibizeza kuzabacyura mu Rwanda.

Abajijwe icyo yakoraga, ati: “Nari impunzi isanzwe nari njyenyine nirwanaho, iyo habaga agahenge nigishaga nk’abana n’abagore gusoma no kwandika.”

Yasobanuye ko mu 2016 FDLR yacitsemo ibice kubera intego z’abayitegeka, hakavamo CNRD-Ubwiyunge ya Irategeka Wilson, waje kumuha umwanya wa komiseri w’iterambere n’umuryango, ibyo yavuze ko ari nka ministeri.

Kwinjiza abakobwa mu barwanyi

Yagize ati: “Nyuma njye na ba komiseri twagiye mu nama, perezida (Wilson Irategeka) atubwira ko ingabo za CNRD ubu ziswe FLN, umutwe w’ingabo za CNRD.

“Natekereje icyo nakora nk’ushinzwe abategarugori n’abari, ngeze ku mwari nibuka ko abari bashoboraga kujya mu gisirikare bagamije kurinda umutekano w’igihugu.

“Nari ngize amahirwe mbonye ‘commissariat’ irimo abakobwa, kandi twaraterwaga buri gihe abasirikare bakajya kurwana ngasigaragana n’abagore n’abana babo turindagira ugasanga twirukanse amashyamba”.

Yavuze uko yagiye gusaba Wilson Irategeka na Gen. Jeva (amazina ye ni Antoine Hakizimana) wari ‘chef d’etat major’ ko abakobwa bahabwa imyitozo ya gisirikare, abo bakabyemera.

Ati: “…[abakobwa] narabibashishikarije barabikunda, ntawagiyemo ku mbaraga… Nkora urutonde rw’ababishaka nduha ababishinzwe bakora ‘recruitment’.

“Icyo nashakaga ni ukubona abarinda imiryango mu gihe abarwanyi bagiye ku rugamba… Hari abari bafite igikuriro yenda bashoboraga gufata, [ariko] nta wagiyemo ku mbaraga ari umwana.”

Avuga ko atibuka neza umubare w’abakobwa b’impunzi yashishikarije kujya mu nyeshyamba, gusa ati: “Rwose bari benshi, icyo nicyo nababwira”. Avuga ko we ubwe atigeze aba umusirikare.

Gukorana na ‘Sankara’ na Rusesabagina

Angeline yavuze ko yari yarumvise gusa ari Rusesabagina wakijije abantu muri Hotel des Mille Collines, ati: “…naho ubundi Rusesabagina na Sankara mbaboneye hano mu bintu by’imanza.”

Yemeje ariko ko amashyaka ya Rusesabagina, Faustin Twagiramungu na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yiyunze kuri CNRD-Ubwiyunge mu 2017 na 2018 bahurira muri MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN.

Ati: “Nari nkunze CNRD, nkunze n’ayo mashyaka yose kuko yavugaga ko ashaka ubumwe na demokarasi…bakoranaga kumatelefone [Irategeka] akajya atubwira uko ibintu bimeze.”

Angeline yavuze ko ibitero bya FLN yabyumvise ari aho babaga mu nkambi i Faringa muri Masisi, yabibaza Irategeka akamubwira ngo “kuko MONUSCO idashaka ibyo kuduhuza n’u Rwanda vuba, twashatse gukanga u Rwanda ngo rumenye ko duhari bemere gushyikirana.”

Abajijwe impamvu atitandukanyije n’ibikorwa bya FLN mu gihe avuga ko atari abishyigikiye yagize ati: “Nari kuhava njya hehe? Ko uwo nari nzi ari izo mpunzi? Nemeye kubana n’abo turi kumwe dutegereje uko bizagenda.”

Yavuze ko ibitero inkambi yabo yagabweho byatumye bahunga bava i Masisi muri Kivu ya ruguru bagera muri Kivu y’Epfo, nyuma bacyurwa mu Rwanda, aho yageze agafatwa agafungwa.

Mukandutiye yavuze ko atagize uruhare mu bitero bya FLN kandi yamenye ko byiciwemo abantu ageze mu Rwanda, ndetse ko yabwiwe ko FLN umutwe ari uw’iterabwoba atangiye gukurikiranwa.

Ati: “Ndasaba imbabazi imiryango ya bariya bantu babuze ababo n’ibintu, ndasaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda by’umwihariko Perezida w’u Rwanda hamwe n’Imana.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleabagore bagiye kwemererwa kujya bashaka umugabo urenze umwe icyarimwe
Next articleTom Byabagamba yagabanyirijwe ibihano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here