Home Amakuru Umugore wa Perezida yasubije amafaranga yahembwe mu myaka 4

Umugore wa Perezida yasubije amafaranga yahembwe mu myaka 4

0

Umutegarugori wa mbere wa Gana yemeye gusubiza amafaranga yose yabonye kuva perezida yatangira imirimo mu 2017, nyuma yo gutaka kwabaturage ku mishahara.

Rebecca Akufo-Addo yavuze kandi ko atazemera umushahara uherutse kwemezwa n’inteko ishinga amategeko y’igihugu.

Mu magambo ye yagize ati: “nahisemo gusubiza amafaranga yose nishyuwe nk’umufasha w’umukuru w’Igihugu” aenga  miliyoni 151 cedis ($ 151,618).

Yavuze ko atigeze asaba kwishyurwa kandi ko “yakiriye ibi bihembo kandi bifitanye isano n’umwanya we mu gihugu”.

Yavuze ko yahisemo gusubiza aya mafaranga bitewe n’ibitekerezo bibi cyane, byamutanzwho n’abavuga ko ari umugore ukora ashyize imbere inyunguze  kandi wikunda cyane utitaye ku bibazo bisanzwe by’Igihugu ”.

Mu cyumweru gishize, Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore ba perezida na visi-perezida kubera uruhare rwabo.

Bagombaga kujya bahembwa amadorari agera ku 3.500 (miliyoni 3.5RWF) buri kwezi, angana na ba minisitiri w’abaminisitiri nyuma y’icyifuzo cya komite y’abadepite yo mu 2019.

umufasha wa perezida n’uwa visi peerzida muri Ghana bahabwa bamaze igihe bahabwa amafaranga mu myaka myinshi mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano zabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Next articleBuri wese agiye kujya yipima Covid-19 mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here